Amakuru atangazwa n’ibitangazamakuru by’i Burundi, aravuga ko abasirikare b’iki Gihugu bari gupfira no gukomerekera mu mirwano iri kubera mu burasirazuba bwa DRC, bakomeje kwiyongera mu buryo budasanzwe, bamwe mu bapfuye bagashyingurwa mu buryo bw’ibanga rikomeye kandi hutihuti.
Ikinyamakuru dukesha SOS Médias Burundi dukesha aya makuru, kivuga ko kugeza kuri uyu wa Mbere tariki 08 Ukuboza 2025, abasirikare b’u Burundi bari bakomeje kugarizwa mu mirwano bari gufashamo FARDC mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iki kinyamakuru kivuga ko abaguye ku rugamba ndetse n’abarukomerekeyeho, bakomeje kuzanwa umusubirizo, aho bivugwa ko habarwa inkomere zirenga 100, zirimo 87 zajyanywe mu Bitaro bya Kamenge mu majyaruguru ya Bujumbura.
Ni mu gihe ubutegetsi bw’u Burundi bukomeje kuryumaho ku mpfu z’abasirikare babwo bari kugwa muri iyi mirwano, gusa amakuru atangwa n’abatangabuhamya, yemeza ko hari benshi bashyinguwe mu buryo bw’ibanga rikomeye.
Amakuru yageze kuri iki kinyamakuru, avuga ko bariya basirikare 87 bakomerekeye ku rugamba, bari kuvurirwa mu gice cya Urgence mu Bitaro bya Gisirikare bya Kamenge.
Umunyamakuru wahageze, yagize ati “Biroroshye guhita ubamenya: abenshi bambanye imyambaro ya siporo y’umutuku. Benshi muri bo bapfutse amaboko.”
Undi munyamakuru na we yagize ati “Salle ebyiri za Urgence ziruzuye. Igitanda kimwe kiri kuryamwaho n’abarwayi bagera kuri batatu.”
Ni mu gihe kandi hari n’inkomere zajyanywe ahari ubwirinzi bw’ibitero by’indege, hafi y’ikibuga cy’indege cya Bujumbura, kizwi nka Guantanamo, ahari no gushyirwa imwe mu mirambo y’abaguye ku rugamba ijyanwa mu byuma biyikonjesha ngo itangirika.
Hari n’abandi bari kujyanwa mu bitaro byigenga birimo Tanganyika Care Polyclinic.
SOS Médias Burundi iravuga ko kuva tariki 01 Ukuboza, abasirikare benshi b’u Burundi baguye mu mirwano muri za Lokarite zinyuranye nka Lubarika, Mitambili, Katogota, Luvungi na Sange, ahakomeje n’ubundi kubera imirwano ikomeye.
Mu baguye ku rugamba, barimo Lieutenant-Colonel Athanase Minani, akaba ari n’umusirikare ufite ipeti ryo hejuru umaze gupfira muri iyi mirwano, kuva u Burundi bwajya muri uru rugamba rwo muri Congo.
Ku munsi wo ku Cyumweru gusa, abasirikare barindwi baguye mu mirwano yabereye Sange nk’uko amakuru aturuka hariya abyemeza, mu gihe kandi hari andi makuru avuga ko abasirikare barenga 30 bamaze kuhasiga ubuzima kuva uku kwezi kwatangira.
Amakuru avuga ko imwe mu mirambo y’abasirikare bagwa ku rugamba, ihita ishyingurwa vuba na bwangu, ndetse nta n’abo mu miryango ya ba nyakwigendera bahakandagiye.
Amakuru avuga ko amakamyo menshi y’igisirikare, ajya muri biriya bice mu masaha y’ijoro, gushakisha ababa baguye mu mirwano. Imirambo izanwa mu Gihugu mu buryo bwo ku mugaragaro, ni yo yonyine ishyingurwa hari abo mu miryango yabo.
Umwe mu bo mu miryango yapfushije abayo, yagize ati “ndetse n’imihango yo kubashyingura, itegurwa état-major. Birabujijwe kuvuga ijambo Congo.”
Ubu buryo ubutegetsi bw’u Burundi buri kwitwara muri iki kibazo, bukomeje guteza urunturuntu mu miryango ya bamwe mu basirikare batazi irengero ry’abana babo.


Ivomo: SOS Médias Burundi
RADIOTV10









