Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Haketswe icyateye inkongi yibasiye inyubako ikoreramo Polisi kuri Noheli

radiotv10by radiotv10
26/12/2022
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Haketswe icyateye inkongi yibasiye inyubako ikoreramo Polisi kuri Noheli
Share on FacebookShare on Twitter

Inyubako iherereye ku Muhima mu Karere ka Nyarugenge izwi nko kwa Kabuga, isanzwe ikoreramo Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yibasiwe n’nkongi y’umuriro ku munsi w’Imana ukaba ari na Noherli, aho Polisi yatangaje igikekwa kuba cyateye iyi nkongi.

Iyi nyubaho igeretse, yafashwe n’inkongi kuri iki Cyumweru tariki 25 Ukuboza 2022 ubwo Abaturarwanda bari bahugiye mu kwizihiza umunsi mukuru wibutsa ivuka rya Yezu/Yesu.

Iyi nkongi yadutse ahangana saa munani zirengaho iminote micye, ifata igice cyo hejuru kigizwe n’ibyumba bibiri birimo igice kimwe cyari ibiro ndetse n’ikindi gice kitakorerwagamo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera ubwo yagarukaga ku cyaba cyateye iyi nkongi, yagize ati “Harakekwa ko ari amashanyarazi ashobora kuba yayiteye.”

CP John Bosco Kabera avuga ko ishami rya polisi rishinzwe kuzimya inkongi ryihutuye kuhagera, rikazimya uyu muriro utarakwira mu bindi bice.

Ati “Urabizi ko iriya nzu ifite ibyumba byinshi ndetse ikorerwamo Abapolisi benshi, ikintu gikomeye rero ni uko inkongi itakwiriye mu bindi byumba, ibyagaragaweho umuriro byahise bizimwa, ikindi ntawakomerekeyemo.”

CP John Bosco Kabera yamaze impungenge abakekaga ko muri iyi nkongi haba hahiriyemo impushya zo gutwara ibinyabiziga z’abantu, avuga ko hari ikindi kigo cya Polisi gisigaye gishinzwe izo mpushya gisigaye gikorera ahazwi nko mu Busanza mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro.

Yavuze kandi ko n’igice cyahiye ntaho gihuriye n’igice gikoresherezwamo ibizamini byo gutwara ibinyabiziga, kuko icyo cyumba cyo kiri hasi mu gihe ahahiye ari hejuru.

Ati “Abantu ntibagire impungenge ko impushya zabo zaba zahiye cyangwa ejo batazakora ibizamini.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 2 =

Previous Post

Rubavu: Hatahuwe ikiri gutera abana ubushyuhe bwateye umwana w’imyaka 13 gusambanya uw’ibiri

Next Post

Uganda: Herekanywe umurundo w’ibirwanisho kabuhariwe by’ibyihebe bya ADF byafashwe

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days
AMAHANGA

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uganda: Herekanywe umurundo w’ibirwanisho kabuhariwe by’ibyihebe bya ADF byafashwe

Uganda: Herekanywe umurundo w’ibirwanisho kabuhariwe by’ibyihebe bya ADF byafashwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.