Mu gushyikiriza APR FC Igikombe cya Shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2024-2025, hateganyijwe ibirori bizarangwa n’ibikorwa binyuranye birimo kuba abazabyitabira bazasusurutswa n’umuhanzi w’ikirangirire muri Afurika, Jose Chameleone.
Ibi birori biteganyijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Gicurasi 2025, ubwo iyi Kipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR FC izaba yakiriyemo Musanze FC, ubundi hagakurikiraho ibi birori.
Umuhanzi Jose Chameleone uri mu Rwanda kuva mu mpera z’icyumweru gishize, aho yanakoze igitaramo cya mbere, azaba ari muri ibi birori, ndetse na we ubwe akaba akomeje kurarikira abantu kuzabyitabira.
Hanatangajwe amatike yo kwinjira muri uyu mukino utegerejwemo ibirori, aho mu myanya isanzwe yo hejuru ari 1 000 Frw, ndetse na 2000 Frw mu myanya yo hasi, VIP ni 10,000 na VVIP ni 30,000 Frw. Hari kandi n’amatike y’ibihumbi 100 Frw ndetse na miliyoni 1 Frw
Iyi kipe y’Ingao z’u Rwanda yamenye ko yegukanye igikombe cya Shampiyona ya 2024-2025 nyuma yuko itsinze umukino w’umunsi wa 28 yari yahuriyemo na Muhazi United ikayitsinda igitego 1-0.
Ni igikombe cya gatandatu iyi kipe ya APR FC itwaye yikurikiranya muri Shampiyona y’umupira w’Amaguru mu Rwanda, kikaba icya 23 mu myaka 31 imaze.
Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10