Wednesday, September 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hamaganywe imvugo ‘ishengura’ abacitse ku icumu rya Jenoside itanasigasira ubumwe b’Abanyarwanda yakoreshejwe na Mayor

radiotv10by radiotv10
12/03/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Hamaganywe imvugo ‘ishengura’ abacitse ku icumu rya Jenoside itanasigasira ubumwe b’Abanyarwanda yakoreshejwe na Mayor
Share on FacebookShare on Twitter

Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi, yamaganye inyandiko y’Umuyobozi w’aka Karere ‘idasigagasira ubumwe bw’Abanyarwanda’ yagaragayemo ko atarebwa no Kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, anasabwa ibisobanuro.

Uku kwamagana no gusaba ibisobanuro, bikubiye mu ibaruwa yanditswe n’Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi yo ku ya 08 Werurwe 2024, yandikiwe Umuyobozi w’aka Karere, Dr Kibiriga Anicet.

Inama Njyanama y’aka Karere, ivuga ko ishingiye ku ibaruwa Dr Kibiriga yandikiye Komite ya Ibuka n’izindi nzego, mu gika cyayo cya kabiri, yagize ati “Mbandikiye mbatumira mu nama yo kwemeza amatariki tuzibukiraho abanyu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Ubuyobozi bwa Njyanama, bugira buti “Iyi nyandiko yawe yo ku wa 01/03/2024 igaragaza ko wowe bitakureba, ikomeje kubabaza Abanyarwanda bose, by’umwihariko irashengura abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.”

Njyanama yaboneyeho kwibutsa uyu Muyobozi w’Akarere ko “Umuyobozi ni we ukwiye gutanga urugero mu kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda.”

Dr Kibiriga Anicet kandi yanditse indi baruwa tariki 06 Werurwe 2024 asaba imbabazi avuga ko iriya mvugo igaragara mu ibaruwa ye ya mbere, yatewe n’ikosa ry’imyandikire, mu gihe Njyanama ivuga ko ibyo yavuze muri iyi baruwa ya kabiri atari ukuri, ahubwo ko yayanditse nyuma yo gusesengura akabona ko yakoze amakosa.

Njyanama ivuga ko atari ubwa mbere uyu Muyobozi w’Akarere agaragaje ibikorwa byo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko “no mu bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 29, mwataburuye umubiri w’umuntu utarahigwaga mu gihe cya Jenoside wo mu Murenge wa Nyakabuye, muwukura aho yari ashyinguye neza mu rugo iwe, muwujyana mu Rwibutso rwa Nyarushishi, utunganywa hamwe n’iyindi, mushaka kuwushyingura mu cyubahiro.”

Njyanama ikomeza igira iti “hari kandi amagambo akomeretsa yatumye abantu bahungabana yakoreshejwe n’umwe mu bayobozi b’Akarere ku Rwibutso rwa Nkanka aho yavugiye mu ruhame ko abaturage bahuriye mu nama no mu muhango wo kwibuka.”

Iyi baruwa ya Perezida wa Njyanama y’Akarere ikomeza igira iti “Nkwandikiye ngusaba kuzatanga ibisobanuro mu nyandiko kuri iyo migirire itari myiza ihora igaruka mu bihe byo kwibuka, kandi bizaganirwaho igihe Inama y’Inama Njyanama izaterana.”

Njyanama isoza ivuga ko yamaganye iyi mvugo y’Umuyobozi w’Akarerem ndetse ko yitandukanyije na yo ndetse n’indi migirire idasigasira ubumwe bw’Abanyarwanda inapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mayor Kibiriga yasabwe ibisobanuro
Inyandiko yari yanditswe na Mayor
Njyanama yamusabye ibisobanuro

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 + 2 =

Previous Post

Amakuru agezweho ku ikipe y’i Burundi yanze kwambara ‘Visit Rwanda’

Next Post

Umuhanzi w’ikirangirire na ‘Bodyguard’ we bagaragaweho ibikomeje kuvugisha benshi

Related Posts

Why do young people quit jobs after a few months?

Why do young people quit jobs after a few months?

by radiotv10
17/09/2025
0

In today’s world, many employers are facing the same challenge: young workers leaving jobs after only a few months. In...

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

by radiotv10
17/09/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, aherutse kuburanishwa mu mizi ku byaha aregwa bishingiye ku ihohotera akekwaho gukorera umugore we...

Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

by radiotv10
17/09/2025
0

Bamwe mu barimu bigisha mu mashuri abanza byumwihariko mu cyiciro cya mbere, baravuga ko kwigisha ingunga ebyiri (bamwe igitondo, abandi...

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

by radiotv10
17/09/2025
0

Umuhanga mu bijyanye n’imyuka ihumanya ikirere, atangaza ko mu Mujyi wa Kigali, ari ho haturuka iyi myuka kurusha ahandi hose...

Rwanda’s exports dropped by 12.5%

Rwanda’s exports dropped by 12.5%

by radiotv10
17/09/2025
0

According to the National Institute of Statistics (NISR), Rwanda’s trade deficit narrowed by 12.5% in the second quarter of 2025...

IZIHERUKA

Why do young people quit jobs after a few months?
MU RWANDA

Why do young people quit jobs after a few months?

by radiotv10
17/09/2025
0

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

17/09/2025
Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

17/09/2025
Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

17/09/2025
Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

17/09/2025
Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

17/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzi w’ikirangirire na ‘Bodyguard’ we bagaragaweho ibikomeje kuvugisha benshi

Umuhanzi w’ikirangirire na 'Bodyguard' we bagaragaweho ibikomeje kuvugisha benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why do young people quit jobs after a few months?

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.