Ubuyobozi bw’Ikipe ya Rayon Sports bwimuye ibiro bwakoreragamo mu Karere ka Kicukiro ahazwi nko kuri ‘Zinia’ bwimukira iruhande rwa BK Arena muri Remera. Amakuru yizewe aravuga impamvu yatumye iyi kipe yimura ibiro.
Ibiro bya Rayon Sports byari byashyizwe Kicukiro bivuye ku Kimihurura mu kwezi kwa 10/2023, aha hose hari ku gihe cy’ubuyobozi bwa Uwayezu Jean Fidèle.
Amakuru agera kuri RADIOTV10 aremeza ko kuva ku wa Mbere tariki 01 Nzeri 2025, iyi kipe yatangiye kwimura ibikorwa byayo yakoreraga mu biro byo kuri Zinia, ibyerekeza i Remera.
Kuva igihe Twagirayezu Thaddée yagiriye ku buyobozi bwa Rayon Sports, yakunze kugaragaza ko aho ikipe ikorera hadakwiye ikipe ayoboye.
Umwe mu bayobozi muri Rayon Sports, yabwiye RADIOTV10 ko impamvu yo kwimura ibiro kwa Rayon Sports, nyirabayazana ari nyiri inzu wavuze ko yifuza kuyivugurura ndetse n’abafundi ngo batangiye akazi.
Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwishyuraga ibihumbi maganacyenda (900 000Frw) y’ubukode bw’iyi nzu ku kwezi, mu gihe aho bwimukiye buzajya bwishyura arenga miliyoni imwe n’igice (1 500 000 Frw).
Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10