Wednesday, August 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Hamenyekanye amakipe azwi ashobora gukina na APR nyuma yo kwipima n’ayo mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
23/07/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Hamenyekanye amakipe azwi ashobora gukina na APR nyuma yo kwipima n’ayo mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya APR FC ikomeje imyiteguro y’umwaka utaha w’imikino, aho mu makipe yifuza gukina na yo imikino ya gicuti harimo na Simba Sports Club yo muri Tanzania.

Ibi byatangajwe n’Umunyobozi wa APR FC, Brigadier General Déo Rusanganwa mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10.

Chairman wa APR FC, yanagarutse ku makuru yari amaze iminsi avugwa ko iyi kipe  yaba yarifuje gukina na Kaizer Chiefs yo mu cyiciro cya mbere muri Afurika y’Epfo, avuga ko koko icyo cyifuzo cyabayeho ariko ariko haza kubaho imbogamizi z’uko iyi kipe ifite irushanwa izitabira mu Gihugu cyabo mu ntangiriro z’ukwezi kwa 8.

Yakomeje avuga ko bakibona ko gukina na Kaizer Chiefs bitagikunze, bahisemo kwandikira ikipe ya Simba Sports Club na Azam FC zombi zo muri Tanzania.

Yagize ati “Twandikiye Azam na Simba SC tuzisaba imikino ya gicuti, dutegereje ko amatariki twabahaye bayemeza, tuzababwira.”

Uyu Muyobozi wa APR FC, yemereye RADIOTV10 ko gukina na Azam ari byo bifite amahirwe menshi kuko yo banayisabye ko bakina tariki ya 17 Kanama 2025 bakaba bategereje igisubizo.

Kuri Simba SC, yavuze ko bagifite imbogamizi z’uko iyi kipe itaratangira imyitozo bityo batazi igihe izabonekera.

APR FC imaze iminsi ikina imikino ya gicuti mu rwego rwo gutyaza imyiteguro y’umwaka w’imikino utaha, aho iheruka kunyagira Gasogi United ibitego 4-1, ikaba kandi yananganyije na Gorilla ibitego 2-2

Mu mukino APR yanganyijemo na Gorilla FC kuri uyu wa Mbere tariki 22 Nyakanga, Abakinnyi barimo Tuyisenge Arsène, Dushimimana Olivier uzwi nka Muzungu na Mugiraneza Frodouard ntibagaragaye, bivugwa ko uko ari batatu bazatizwa, cyane ko Umutoza w’iyi kipe yamaze kubwira Ubuyobozi ko ashaka kuzakoresha Abakinnyi 26.

Iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR FC izahagararira u Rwanda mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo izwi CAF Champions League.

Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 − six =

Previous Post

Ibisobanuro by’umusore ukurikiranyweho gushimuta inyoni iri mu zirinzwe mu Rwanda

Next Post

Impamvu America igaragaza zatumye yikura mu Muryango UNESCO

Related Posts

Bidasubirwaho hemejwe kandidatire y’ushobora kuyobora FERWAFA nyuma y’impaka zabanje

Bidasubirwaho hemejwe kandidatire y’ushobora kuyobora FERWAFA nyuma y’impaka zabanje

by radiotv10
12/08/2025
0

Komisiyo ishinzwe Amatora mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yemeje kandidatire ya Shema Ngoga Fabrice n’itsinda ry’abo bari kumwe...

Umutoza Seninga watandukanye bitunguranye n’ikipe yari yatangiyemo akazi yabonye indi hanze y’u Rwanda

Umutoza Seninga watandukanye bitunguranye n’ikipe yari yatangiyemo akazi yabonye indi hanze y’u Rwanda

by radiotv10
11/08/2025
0

Nyuma yo gutandukana na Etincelles FC yari yatangiyemo akazi, umutoza Innocent Seninga ku nshuro ya kabiri yerekeje muri Djibouti asinyira...

Icyizere Umutoza wa APR aha abafana ku mukino wa mbere w’ishiraniro azahuramo na Rayon

Icyizere Umutoza wa APR aha abafana ku mukino wa mbere w’ishiraniro azahuramo na Rayon

by radiotv10
08/08/2025
0

Umutoza wa APR FC, Abderrahim Talib yongeye kwibutsa abakunzi b'iyi kipe ko badakwiye guterwa ubwoba na Rayon Sports mu mukino...

Kinshasa yatoranyijwe kwakira Inteko rusange ya CAF

Kinshasa yatoranyijwe kwakira Inteko rusange ya CAF

by radiotv10
07/08/2025
0

Umujyi wa Kinshasa, umurwa mukuru wa Repubulika Ndemokarasi ya Congo, watoranyijwe kuzakira Inama y’inteko rusange isanzwe ya 47 y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira...

Jules Karangwa wabaye umunyamakuru yahawe inshingano zikomeye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

Jules Karangwa wabaye umunyamakuru yahawe inshingano zikomeye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

by radiotv10
07/08/2025
0

Jules Karangwa wigeze gukora umwuga w’itangazamakuru nk’umunyamakuru w’ibiganiro bya Siporo, yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rukurikirana Shampiyona y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda...

IZIHERUKA

Hamenyekanye abandi baregwa muri dosiye y’Abofisiye babiri ba RDF n’abanyamakuru bazwi mu Rwanda
MU RWANDA

Hamenyekanye abandi baregwa muri dosiye y’Abofisiye babiri ba RDF n’abanyamakuru bazwi mu Rwanda

by radiotv10
13/08/2025
0

Kigali: Umugabo ushinja umugore we kumusohora mu nzu akayihindura urusengero aragira icyo asaba

Kigali: Umugabo ushinja umugore we kumusohora mu nzu akayihindura urusengero aragira icyo asaba

13/08/2025
Hatangajwe ibyemeza ko u Burundi bwongeye kwinjira mu mirwano itutumba muri Congo

Hatangajwe ibyemeza ko u Burundi bwongeye kwinjira mu mirwano itutumba muri Congo

13/08/2025
From teacher to TikTok star: The inspiring journey of Bizumuremyi, Rwanda’s favorite “motari”

From teacher to TikTok star: The inspiring journey of Bizumuremyi, Rwanda’s favorite “motari”

13/08/2025
Hagaragajwe uko agaciro k’ibyo u Rwanda rwohereza hanze kagiye kazamuka n’intego ihari

Hagaragajwe uko agaciro k’ibyo u Rwanda rwohereza hanze kagiye kazamuka n’intego ihari

13/08/2025
Aissa Kirabo Kacyira wabaye mu buyobozi mu Rwanda yitabye Imana

Aissa Kirabo Kacyira wabaye mu buyobozi mu Rwanda yitabye Imana

13/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Impamvu America igaragaza zatumye yikura mu Muryango UNESCO

Impamvu America igaragaza zatumye yikura mu Muryango UNESCO

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hamenyekanye abandi baregwa muri dosiye y’Abofisiye babiri ba RDF n’abanyamakuru bazwi mu Rwanda

Kigali: Umugabo ushinja umugore we kumusohora mu nzu akayihindura urusengero aragira icyo asaba

Hatangajwe ibyemeza ko u Burundi bwongeye kwinjira mu mirwano itutumba muri Congo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.