Ikipe ya APR FC ikomeje imyiteguro y’umwaka utaha w’imikino, aho mu makipe yifuza gukina na yo imikino ya gicuti harimo na Simba Sports Club yo muri Tanzania.
Ibi byatangajwe n’Umunyobozi wa APR FC, Brigadier General Déo Rusanganwa mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10.
Chairman wa APR FC, yanagarutse ku makuru yari amaze iminsi avugwa ko iyi kipe yaba yarifuje gukina na Kaizer Chiefs yo mu cyiciro cya mbere muri Afurika y’Epfo, avuga ko koko icyo cyifuzo cyabayeho ariko ariko haza kubaho imbogamizi z’uko iyi kipe ifite irushanwa izitabira mu Gihugu cyabo mu ntangiriro z’ukwezi kwa 8.
Yakomeje avuga ko bakibona ko gukina na Kaizer Chiefs bitagikunze, bahisemo kwandikira ikipe ya Simba Sports Club na Azam FC zombi zo muri Tanzania.
Yagize ati “Twandikiye Azam na Simba SC tuzisaba imikino ya gicuti, dutegereje ko amatariki twabahaye bayemeza, tuzababwira.”
Uyu Muyobozi wa APR FC, yemereye RADIOTV10 ko gukina na Azam ari byo bifite amahirwe menshi kuko yo banayisabye ko bakina tariki ya 17 Kanama 2025 bakaba bategereje igisubizo.
Kuri Simba SC, yavuze ko bagifite imbogamizi z’uko iyi kipe itaratangira imyitozo bityo batazi igihe izabonekera.
APR FC imaze iminsi ikina imikino ya gicuti mu rwego rwo gutyaza imyiteguro y’umwaka w’imikino utaha, aho iheruka kunyagira Gasogi United ibitego 4-1, ikaba kandi yananganyije na Gorilla ibitego 2-2
Mu mukino APR yanganyijemo na Gorilla FC kuri uyu wa Mbere tariki 22 Nyakanga, Abakinnyi barimo Tuyisenge Arsène, Dushimimana Olivier uzwi nka Muzungu na Mugiraneza Frodouard ntibagaragaye, bivugwa ko uko ari batatu bazatizwa, cyane ko Umutoza w’iyi kipe yamaze kubwira Ubuyobozi ko ashaka kuzakoresha Abakinnyi 26.
Iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR FC izahagararira u Rwanda mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo izwi CAF Champions League.
Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10