Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hamenyekanye amakuru atunguranye hagati ya Putin n’ukuriye itsinda ry’indwanyi kabuhariwe Wagner

radiotv10by radiotv10
10/07/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Hamenyekanye amakuru atunguranye hagati ya Putin n’ukuriye itsinda ry’indwanyi kabuhariwe Wagner
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin; n’umuyobozi w’itsinda ry’indwanyi z’abacancuro rya Wagner, Yevgeny Prigozhin, hamenyekanye amakuru ko bahuye, nyuma y’uko mu minsi ishize havugwaga kurebana ay’ingwe.

Byatangajwe n’Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Burusiya Kremlin, Dmitry Peskov kuri uyu wa Mbere.

Dmitry Peskov yatangaje ko Yevgeny Prigozhin ari mu bayobozi bakuru ba Wagner bahuye na Putin mu Biro bye bya Kremlin tariki 29 z’ukwezi gushize kwa Kamena.

Ibiganiro byahuje Putin n’aba bakuriye uyu mutwe w’abacancuro, byamaze amasaha atatu, aho byari byitabiriwe n’abantu 35.

Ni ku nshuro ya mbere mu myaka 20 ishize Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Burusiya, bitangaje ko Perezida Putin yaganiriye n’umuntu wagaragaje ukutajya imbizi na we.

Ibi biganiro kandi byabaye nyuma y’uko habaye ugusa nko guhangana gukomeye hagati y’ubutegetsi bw’u Burusiya n’iri tsinda rya Wagner, kwanakurikiwe no kuba urikuriye yarahise ahungira muri Belarus, Igihugu gisanzwe ari inshuti n’u Burusiya, nyuma y’uko hari hamaze kubaho ubwumvikane na Perezida wacyo Alexander Lukashenko.

Ibyabaye muri kiriya Gihugu, byakurikiwe no kuba Putin yarashinjaga iri tsinda kwigomeka n’ubugambanyi, mu gihe Prigozhin na we yatangazaga ko bashenguwe n’uburyo Igisirikare cy’u Burusiya cyamwiciye abarwanyi.

Icyo gihe yari yohereje abarwanyi be i Moscow mu Murwa Mukuru w’u Burisiya, bitwaje imbunda ziremereye, bavuga ko bagiye gukuraho igisirikare cy’iki Gihugu, ariko baza kugarukira mu nzira.

Abasesenguzi mu Burengerazuba bw’Isi, bavuga ko ibyabaye byose byagaragaje ko ububasha bwa Putin buri kugabanuka.

Umuvugizi wa Kremlin, Peskov ubwo yagarukaga kuri ibi biganiro byahuje Putin n’abakuriye Wagner, yavuze ko atazi ibirambuye ku byo baganiriyeho, ariko ko Putin yasabye ko “hakorwa isuzuma” ku bikorwa bya Wagner mu rugamba muri Ukraine.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − seventeen =

Previous Post

Mu Rwanda hari umuhanda wafunzwe burundu ubererekera ikindi gikorwa gihanitse

Next Post

Ibyabaye kuri Padiri wari wagiye kugira uko yigenza muri Lodge biri kuvugisha benshi

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibyabaye kuri Padiri wari wagiye kugira uko yigenza muri Lodge biri kuvugisha benshi

Ibyabaye kuri Padiri wari wagiye kugira uko yigenza muri Lodge biri kuvugisha benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.