Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Hamenyekanye ibyari byanditse ku kandiko kohererejwe Muhire Kevin wa Rayon mu kibuga

radiotv10by radiotv10
10/03/2025
in FOOTBALL, SIPORO
1
Hamenyekanye ibyari byanditse ku kandiko kohererejwe Muhire Kevin wa Rayon mu kibuga
Share on FacebookShare on Twitter

Umutoza wongerera ingufu abakinnyi mu ikipe ya Rayon Sports, Ayabonga Lebitsa yatangaje ibyari byanditse ku gapapuro yoherereje Kapiteni w’iyi kipe, Muhire Kevin, wagasomye agahita agaca.

Kimwe mu byagarutsweho cyane mu mukino w’ishiraniro wahuje amakipe ayoboye andi mu mupira w’amaguru mu Rwanda, APR FC na Rayon Sports kuri iki Cyumweru, ni akandiko kohererejwe Muhire Kevin usanzwe ari kapiteni wa Rayon.

Aka kandiko Muhire Kevin yagejejweho na myugariro Aimable Nsabimana nyuma yo kugahabwa n’Umutoza wongerera ingufu abakinnyi, Ayabonga Lebitsa, kasize benshi bibaza ibyari byanditseho dore ko bimenyerewe nk’uburyo bwo kuganira hagati y’abatoza n’abakinnyi.

Nk’uko tubikesha Umunyamakuru w’Ibiganiro bya Siporo, Clarisse Uwimana, uyu mutoza abinyujije mu butumwa butambuka kuri WhatsApp, yagaragaje ubutumwa bwari bwanditse kuri aka gapapuro, aho yabwiraga amayeri uyu kapiteni yagombaga gukoresha kugira ngo ikipe yabo yitware neza imbere ya mucyeba wayo APR FC.

Muri ubu butumwa, yari yagize ati “Ugerageza kwibikira imbaraga, kandi ukomeze kuba hafi Hadji, nanone kandi igihe dutakaje umupira ujye uhita ujya kuri nimero 19 cyangwa 25.”

Ni ubutumwa bwumvikanamo tekiniki y’abatoza, aho uyu mutoza wongerera ingufu abakinnyi yabwiraga kapiteni wa Rayon, uburyo bagombaga gukomeza kwitwara muri uyu mukino, warangiye amakipe agabanye amanota kuko yanganyije 0-0.

Ibi byatumye aya makipe aguma ku myanya yayo ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona, aho Rayon Sports yakomeje kuruyobora n’amanota 43 mu gihe mucyeba wayo APR FC ifite amanota 41.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Kwizera ôzil says:
    11 months ago

    Ntacyo byamariye rayon sport fc kuko uko bagenda batsindwa cg banganya bya hato na hato
    APR fc izaducaho nta kabuza!

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 3 =

Previous Post

Umutoza wa APR yavuze umukinnyi abona mwiza muri Shampiyona y’u Rwanda

Next Post

Herekanywe abakurikiranyweho ibyaha birimo kwiyitirira Abagenzacyaha no kurema umutwe w’abagizi ba nabi

Related Posts

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

by radiotv10
23/01/2026
0

Ikipe ya Police FC yemeje ko yasinyishije abakinnyi bane, barimo Rudasingwa Prince na Nshimirimana Ismail Pitchou wanyuze mu makipe ya...

IZIHERUKA

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories
AMAHANGA

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Herekanywe abakurikiranyweho ibyaha birimo kwiyitirira Abagenzacyaha no kurema umutwe w’abagizi ba nabi

Herekanywe abakurikiranyweho ibyaha birimo kwiyitirira Abagenzacyaha no kurema umutwe w’abagizi ba nabi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.