Umutoza wongerera ingufu abakinnyi mu ikipe ya Rayon Sports, Ayabonga Lebitsa yatangaje ibyari byanditse ku gapapuro yoherereje Kapiteni w’iyi kipe, Muhire Kevin, wagasomye agahita agaca.
Kimwe mu byagarutsweho cyane mu mukino w’ishiraniro wahuje amakipe ayoboye andi mu mupira w’amaguru mu Rwanda, APR FC na Rayon Sports kuri iki Cyumweru, ni akandiko kohererejwe Muhire Kevin usanzwe ari kapiteni wa Rayon.
Aka kandiko Muhire Kevin yagejejweho na myugariro Aimable Nsabimana nyuma yo kugahabwa n’Umutoza wongerera ingufu abakinnyi, Ayabonga Lebitsa, kasize benshi bibaza ibyari byanditseho dore ko bimenyerewe nk’uburyo bwo kuganira hagati y’abatoza n’abakinnyi.
Nk’uko tubikesha Umunyamakuru w’Ibiganiro bya Siporo, Clarisse Uwimana, uyu mutoza abinyujije mu butumwa butambuka kuri WhatsApp, yagaragaje ubutumwa bwari bwanditse kuri aka gapapuro, aho yabwiraga amayeri uyu kapiteni yagombaga gukoresha kugira ngo ikipe yabo yitware neza imbere ya mucyeba wayo APR FC.
Muri ubu butumwa, yari yagize ati “Ugerageza kwibikira imbaraga, kandi ukomeze kuba hafi Hadji, nanone kandi igihe dutakaje umupira ujye uhita ujya kuri nimero 19 cyangwa 25.”
Ni ubutumwa bwumvikanamo tekiniki y’abatoza, aho uyu mutoza wongerera ingufu abakinnyi yabwiraga kapiteni wa Rayon, uburyo bagombaga gukomeza kwitwara muri uyu mukino, warangiye amakipe agabanye amanota kuko yanganyije 0-0.
Ibi byatumye aya makipe aguma ku myanya yayo ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona, aho Rayon Sports yakomeje kuruyobora n’amanota 43 mu gihe mucyeba wayo APR FC ifite amanota 41.
RADIOTV10
Ntacyo byamariye rayon sport fc kuko uko bagenda batsindwa cg banganya bya hato na hato
APR fc izaducaho nta kabuza!