Friday, January 23, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Hamenyekanye icyemezo cyafashwe n’Umunyarwandakazi wanditse amateka atazibagirana mu busifuzi utaherukaga kubugaragaramo

radiotv10by radiotv10
22/10/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Hamenyekanye icyemezo cyafashwe n’Umunyarwandakazi wanditse amateka atazibagirana mu busifuzi utaherukaga kubugaragaramo
Share on FacebookShare on Twitter

Mukansanga Salima Rhadia ufite uduhigo dutandukanye mu mwuga w’ubusifuzi, nko kuba yarabaye umusifuzi wa mbere w’igitsinagore wasifuye umukino wo mu Gikombe cya Afurika cy’abagabo, nk’umusifuzi wo hagati, akaba ataherukaga kugaragara muri uyu mwuga, yatangaje ko yamaze gusezera.

Ni amakuru yemejwe na nyiri ubwite ubwe, mu kiganiro yagiranye na kimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Ukwakira 2024.

Uyu musifuzi mpuzamahanga ufite ibigwi yihariyeho mu mwuga wo gusifura, yagize ati “Nasezeye ku giti cyanjye. Ibindi bavuga simbizi.”

Mukansanga Salima Rhadia atangaje ibi nyuma y’igihe adaheruka kugaragara asifura imikino yaba iy’imbere mu Gihugu n’iyo ku rwego mpuzamahanga atahwemaga gutumirwamo.

Asezeye muri uyu mwuga nyuma yuko yagiye aca uduhigo dutandukanye, nko kuba yarabaye umusifuze wa mbere w’igitsinagore wayoboye umukino w’Igikombe cya Afurika, aho yabaye umusifuzi wo hagati mu mukino wahuje Zimbabwe na Guinea mu gikombe cya Afurika cyabereye muri Cameroon muri Mutarama 2022.

Nanone kandi yongeye kwandika amateka atazibagirana ubwo yazaga mu basifuzi 36 basifuye mu mikino y’Igikombe cy’Isi cy’abagabo cya 2022, aho yaje mu basifuzi ba mbere b’igitsinagore basifuye muri iki Gikombe cy’Isi mu mateka yacyo.

Muri Gicurasi umwaka ushize wa 2023, Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yashyize Mukansanga mu basifuzi 25 b’abanyamwuga, urotonde rwajeho na musaza we w’Umunyarwanda, Uwikunda Samuel.

Salima Mukansanga afite amateka yihariyeho yo kuba yarabaye umugore wa mbere wasifuye mu kibuga hagati mu Gikombe cya Afurika cy’abagabo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 4 =

Previous Post

Amavubi yatangiye urugendo rwo gushaka uko yakongera guha ibyishimo Abanyarwanda (AMAFOTO)

Next Post

Umutwe ufasha FARDC guhangana na M23 uravugwaho andi makuru

Related Posts

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

by radiotv10
23/01/2026
0

Ikipe ya Police FC yemeje ko yasinyishije abakinnyi bane, barimo Rudasingwa Prince na Nshimirimana Ismail Pitchou wanyuze mu makipe ya...

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

by radiotv10
22/01/2026
0

Minisitiri wa Siporo n'Imyidagaduro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Didier Budimbu, yashyikirije igihembo cy’imodoka nshyashya yo mu bwoko bwa...

Hemejewe amakuru yavugwaga ku itandukana rya Rayon n’umutoza wungirije Haruna Ferouz

Hemejewe amakuru yavugwaga ku itandukana rya Rayon n’umutoza wungirije Haruna Ferouz

by radiotv10
22/01/2026
0

Ubuyobozi bw'Ikipe ya Rayon Sports bwemeje ko bwatandukanye n'Umutoza Wungirije, Haruna Ferouz ku bwumvikane bw’impande zombi, nyuma yuko bivuzwe ko...

Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

by radiotv10
21/01/2026
0

Perezida w’Inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah yahumurije abakunzi b’iyi kipe bamaze kwiheba ko batakiri mu makipe ahatanira igikombe cya...

IZIHERUKA

Gen. Muhoozi yabaye nk’utonika Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika
AMAHANGA

Gen. Muhoozi yabaye nk’utonika Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

23/01/2026
Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

23/01/2026
Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

23/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

23/01/2026
Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umutwe ufasha FARDC guhangana na M23 uravugwaho andi makuru

Umutwe ufasha FARDC guhangana na M23 uravugwaho andi makuru

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Gen. Muhoozi yabaye nk’utonika Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.