Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Hamenyekanye icyemezo cyafatiwe Prince Kid cyashimishije benshi

radiotv10by radiotv10
02/12/2022
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA, UBUTABERA
0
Hamenyekanye icyemezo cyafatiwe Prince Kid cyashimishije benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid ku byaha yari akurikiranyweho birimo gusaba undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, rutegeka ko ahita arekurwa.

Urukiko rwanzuye irekurwa rya Prince Kid, nyuma y’amezi arindwi yari ashize ari mu maboko y’inzego z’ubutabera, aho yari akurikiranyweho gusaba undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina ndetse no Guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Ukuboza 2022 ubwo Umucamanza yari amaze gusoma icyemezo cy’Urukiko, abantu benshi bari bakubise buzuye barimo abasanzwe bakurikiranira hafi iby’imyidaragaduro bari baje kumva icyemezo gifatirwa uyu musore.

Nyuma yuko Urukiko rugize umwere Prince Kid, bamwe mu bari baje kumva icyemezo, bahise bagaragaza amarangamutima y’ibyishimo, ndetse bamwe banavugije ibirombeti bizwi nka Vuvuzela bagaragaza ibyishimo.

Ibyaha Prince Kid yari akurikiranyweho, ni ibivugwa ko yakoreye abakobwa batandukanye bitabiriye amarushanwa ya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye.

Uru rubanza rwapfundikiwe ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 25 Ugushyingo 2022 ubwo humvwaga ubuhamya bwifujwe n’Umucamanza, wategetse ko bamwe mu bashinja uregwa, bazanwa mu rukiko gutanga ubuhamya bwabo.

Ni urubanza rwagombaga gusomwa tariki 29 Ukwakira 2022 ariko mu buryo butunguranye ruza gusubizwa bundi bushya, ubwo Umucamanza yavugaga ko yifuza kumva ubuhamya bw’abatangabuhamya batangiye mu Bushinjacyaha n’Ubugenzacyaha.

Uru rubanza rwagombaga kuburanishwa tariki 15 Ugushyingo 2022 ariko ruza gusubikwa ku mpamvu itarahise imenyekana yaje kumenyekana ko Umucamanza yari yitabiriye amahugurwa.

Rwari rwabanje kwimurirwa tariki 17 Ugushyingo 2022 ariko na bwo ntirwaburanishwa kuko havutse inzitizi z’uruhande rw’uregwa rwifuzaga ko abo batangabuhamya baza mu Rukiko aho gutanga ubuhamya bwabo mu buryo bw’ikoranabuhanga ry’iya kure, rwimurirwa uyu munsi ku wa Gatanu ari na bwo rwapfundikiwe.

Prince Kid aregwa ibyaha bibiri; gusaba undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke biganisha ku mibonano mpuzabitsina.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × five =

Previous Post

Amakuru ababaje muri ruhago y’u Rwanda

Next Post

Job announcement: DStv BUSINESS SALES MANAGER

Related Posts

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

by radiotv10
22/12/2025
0

Umuhungu w’imyaka 28 usanzwe ari umukozi wo mu rugo ruherereyeye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ari gushakishwa...

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

by radiotv10
22/12/2025
0

Kwizera Elias w’imyaka 25 wabarizwaga mu kagari ka Kingwa ko mu murenge wa Gitambi yasanzwe mu mazi y’amashyuza mu kagari...

How young Rwandans build modern careers while staying connected to culture and community

How young Rwandans build modern careers while staying connected to culture and community

by radiotv10
22/12/2025
0

In today’s Rwanda, a new generation is quietly redefining success. Young people are dreaming bigger than ever, building careers in...

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Arnold Ishimwe uzwi nka Dj Toxxyk, yatawe muri yombi nyuma yo kugonga umwe mu bapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

IZIHERUKA

Bidasubirwaho ubu Rayon ifite umutoza mushya mukuru: Menya amasezerano yasinye
FOOTBALL

Bidasubirwaho ubu Rayon ifite umutoza mushya mukuru: Menya amasezerano yasinye

by radiotv10
22/12/2025
0

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

22/12/2025
Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

22/12/2025
How young Rwandans build modern careers while staying connected to culture and community

How young Rwandans build modern careers while staying connected to culture and community

22/12/2025
UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

21/12/2025
Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Job announcement: DStv BUSINESS SALES MANAGER

Job announcement: DStv BUSINESS SALES MANAGER

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Bidasubirwaho ubu Rayon ifite umutoza mushya mukuru: Menya amasezerano yasinye

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.