Friday, October 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Hamenyekanye icyemezo cyafatiwe Prince Kid cyashimishije benshi

radiotv10by radiotv10
02/12/2022
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA, UBUTABERA
0
Hamenyekanye icyemezo cyafatiwe Prince Kid cyashimishije benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid ku byaha yari akurikiranyweho birimo gusaba undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, rutegeka ko ahita arekurwa.

Urukiko rwanzuye irekurwa rya Prince Kid, nyuma y’amezi arindwi yari ashize ari mu maboko y’inzego z’ubutabera, aho yari akurikiranyweho gusaba undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina ndetse no Guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Ukuboza 2022 ubwo Umucamanza yari amaze gusoma icyemezo cy’Urukiko, abantu benshi bari bakubise buzuye barimo abasanzwe bakurikiranira hafi iby’imyidaragaduro bari baje kumva icyemezo gifatirwa uyu musore.

Nyuma yuko Urukiko rugize umwere Prince Kid, bamwe mu bari baje kumva icyemezo, bahise bagaragaza amarangamutima y’ibyishimo, ndetse bamwe banavugije ibirombeti bizwi nka Vuvuzela bagaragaza ibyishimo.

Ibyaha Prince Kid yari akurikiranyweho, ni ibivugwa ko yakoreye abakobwa batandukanye bitabiriye amarushanwa ya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye.

Uru rubanza rwapfundikiwe ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 25 Ugushyingo 2022 ubwo humvwaga ubuhamya bwifujwe n’Umucamanza, wategetse ko bamwe mu bashinja uregwa, bazanwa mu rukiko gutanga ubuhamya bwabo.

Ni urubanza rwagombaga gusomwa tariki 29 Ukwakira 2022 ariko mu buryo butunguranye ruza gusubizwa bundi bushya, ubwo Umucamanza yavugaga ko yifuza kumva ubuhamya bw’abatangabuhamya batangiye mu Bushinjacyaha n’Ubugenzacyaha.

Uru rubanza rwagombaga kuburanishwa tariki 15 Ugushyingo 2022 ariko ruza gusubikwa ku mpamvu itarahise imenyekana yaje kumenyekana ko Umucamanza yari yitabiriye amahugurwa.

Rwari rwabanje kwimurirwa tariki 17 Ugushyingo 2022 ariko na bwo ntirwaburanishwa kuko havutse inzitizi z’uruhande rw’uregwa rwifuzaga ko abo batangabuhamya baza mu Rukiko aho gutanga ubuhamya bwabo mu buryo bw’ikoranabuhanga ry’iya kure, rwimurirwa uyu munsi ku wa Gatanu ari na bwo rwapfundikiwe.

Prince Kid aregwa ibyaha bibiri; gusaba undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke biganisha ku mibonano mpuzabitsina.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × one =

Previous Post

Amakuru ababaje muri ruhago y’u Rwanda

Next Post

Job announcement: DStv BUSINESS SALES MANAGER

Related Posts

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

by radiotv10
16/10/2025
0

IP Emmanuel Gahigana, ni umwe mu bapolisi bahize abandi mu mahugurwa yaberaga mu Misiri mu byiciro bitandukanye, akaba yanashyikirijwe igihembo...

Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

by radiotv10
16/10/2025
0

Impanuka y’imodoka y’ikamyo yabereye mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, yagonze izindi modoka, ikanahitana ubuzima bw’abantu babiri, birakekwa...

Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

by radiotv10
16/10/2025
0

Nyuma yuko umukinnyi wa filimi, Alliah Cool agaragaje imodoka aherutse kugura, yabaye nk’uterana amagambo n’umunyamakuru umwe mu Rwanda wayitanzeho igitekerezo...

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye umuryango wa Raila Odinga witabye Imana

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye umuryango wa Raila Odinga witabye Imana

by radiotv10
16/10/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yihanganishije umuryango w’umunyapolitiki Raila Odinga wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Kenya, witabye Imana....

Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

by radiotv10
16/10/2025
0

Abantu 25 basohotse ku rutonde rwashyizwe hanze n'Ikigo gishinzwe Gutahura no Kurwanya Ibyaha byo mu rwego rw’Imari- FIC (Financial Intelligence...

IZIHERUKA

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo
AMAHANGA

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

by radiotv10
16/10/2025
0

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

16/10/2025
Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

16/10/2025
Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

16/10/2025
Ubutumwa Perezida Kagame yageneye umuryango wa Raila Odinga witabye Imana

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye umuryango wa Raila Odinga witabye Imana

16/10/2025
Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

16/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Job announcement: DStv BUSINESS SALES MANAGER

Job announcement: DStv BUSINESS SALES MANAGER

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.