Umuhanga mu guhanga imideri, Moses Turahirwa uherutse gutabwa muri yombi akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge, hamenyekanye ko yari yaranafatiwe icyemezo cyo gufungwa imyaka itatu, ariko akakijuririra.
Moses Turahirwa uherutse gutangazwa ko yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rumukurikiranyeho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, ni ku nshuro ya kabiri yari afunzwe dore ko n’ubundi muri Mata 2023 yari yafunzwe akurikiranyweho ibyaha nubundi birimo gukoresha ibiyobyabwenge.
Gusa muri 2023 ubwo yafungwaga, yaje kurekurwa by’agateganyo n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwamufunguye muri Kamena uwo mwaka.
Nyuma yuko arekuwe by’agateganyo, amakuru kuri uru rubanza yaregwagamo, ntiyakunze kumenyekana, ariko ubu byamenyekanye ko tariki 20 Ukuboza 2024 uru Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwamuhamije bimwe mu byaha yari akurikiranyweho, rukamukatira gufungwa imyaka itatu no kwishyura ihazabu ya Miliyoni 2 Frw.
Gusa kuko yaburanaga ari hanze [kuko yari yararekuwe by’agateganyo] yakomeje kuguma mu buzima busanzwe kuko Umunyamategeko we Me Bayisabe Irene yahise ajuririra iki cyemezo mu Rukuko Rukuru.
Mu gihe hari hagitegerejwe icyemezo cy’Urukiko Rukuru rwakiriye ubujurire mu rubanza ruregwamo Moses Turahirwa rwari rutaratangaza umwanzuo, ni bwo uyu musore yongeye gukurikiranwaho iki cyaha, bifatwa nk’insubiracyaha, ndetse bikaba biri mu mpamvu nkomezacyaha.
Ni mu gihe kandi uyu muhanga mu guhanga imideri wanashinze inzu yayo yitwa Moshions, atahwemye kugaragaza imyitwarire itanoze yagiye anengerwa na benshi, ndetse bamwe mu bazi imibereho ye bakavuga ko bifitanye isano n’ibiyobyabwenge ashobora kuba akoresha.
Nyuma yuko Moses atawe muri yombi, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko ubwo yajyanwaga gupimwa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibimenyetso bya Gihanga RFI, mu mubiri we hasanzwemo ibiyobyabwenge biri ku gipimo cyo hejuru.
Dr Murangira abajijwe niba ibyo bitaba bifitanye isano n’imyitwarire n’imigirire bidakwiye, yasubije agira ati “ntabwo twakwirengagiza ko bigira uruhare mu byo akora. Ku bindi, iperereza rirakomeje.”
RADIOTV10