Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC yangiwe icyifuzo cyayo cyo gusubika umukino uzayihuza n’indi kipe y’urwego rw’umutekano Police FC, yari yashyikirije FERWAFA nyuma yuko Rwanda Premier League na yo yari yayihakaniye.
Ikipe ya APR FC ifite imikino y’ibirarane myinshi muri shampiyona, byatumye igira imikino yegeranye, ari na byo byari byatumye isaba ko umukino w’umunsi wa 12 uzayihuza na Police FC kuri uyu wa Gatatu wasubikwa, ikabasha kwitegura uw’ikirarane wa Rayon Sports.
Iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda, kuri uyu wa Mbere tariki 01 Ukuboza 2024, yari yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), irisaba gusubika uyu mukino wa Police FC uzaba kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Ukuboza.
Ni icyifuzo cyasaga nk’ubujurire, kuko APR FC yari iherutse gusaba Rwanda Premier League gusubika uyu mukino, kugira ngo ibone uko yitegura uw’ishiraniro uzayihuza na mucyeba wayo Rayon Sports mu mpera z’iki cyumweru.
Kalisa Adolphe Kamarade, Umunyamabanga Mukuru w’iri Shyirahamwe, mu gisubizo yahaye iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu, yayimenyesheje ko icyemezo cyafashwe na Rwanda Premier League gisobanutse, bityo ko ntaho yabona ahera agitesha agaciro.
Ubuyobozi bwa APR FC n’abatoza bayo, bavuga ko iyi mikino yegeranye gutya igoye, ku buryo ishobora kuzasiga amavunane n’imvune muri iyi kipe.
RADIOTV10