Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Hamenyekanye igihe hafatirwa icyemezo ku mukino wahagaze utarangiye kubera imvururu zawubayemo

radiotv10by radiotv10
19/05/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Hamenyekanye igihe hafatirwa icyemezo ku mukino wahagaze utarangiye kubera imvururu zawubayemo
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko umukino wahuzaga ikipe ya Rayon Sports na Bugesera FC muri Shampiyona y’u Rwanda uhagaze utarangiye kubera ikibazo cy’umutekano mucye wagaragaye, biteganyijwe ko Komisiyo ya FERWAFA ishizwe Amarushanwa iterana igafata icyemezo.

Ni umukino waberaga kuri sitade ya Bugesera mu mpera z’icyumweru gishize, ukaba umwe mu mikino y’umunsi wa 28, wahuzaga ikipe ya Rayon Sports na Bugesera FC, wahagaze ugeze ku munota wa 57’.

Uyu mukino wahagaze kubera imvururu zazamutse ubwo ikipe ya Bugesera FC yari imaze kubona igitego cya kabiri kuri penaliti y’ikosa rya Rayon Sports, aho byavugwaga ko iyi penaliti yabonetse iyi kipe (Rayon) ibanje kwimwa indi.

Nyuma yuko Umar Abba wa Bugesera FC yinjije iyi penalitiki yabanje kwangwa n’abakinnyi ba Rayon, abakunzi b’iyi kipe bahise bazamura amahane ndetse batangira gutera amabuye abasifuzi.

Abakinnyi ba Rayon Sports na bo bafashe icyemezo cyo kudakomeza uyu mukino ndetse bahita basubira mu rwambariro, umukino uhagarara utyo.

Amakuru yizewe, avuga ko none ku wa Mbere tariki 19 Gicurasi 2025, ari bwo Komisiyo y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ishinzwe Amarushanwa iterana ikiga kuri iki kibazo, ubundi igafata icyemezo. Biteganyijwe ko iyi Komisiyo iterana ku isaha ya saa tanu z’amanywa.

Ni icyemezo kigiye gufatwa, nyuma yuko Munyemana Hudu wari Komiseri w’uyu mukino, wari wanatangaje ko wahagaze ku mpamvu z’umutekano mucye, atanze raporo igaragaza ko umusifuzi wari uwuyoboye Ngaboyisonga Patrick, yitwaye neza mu byemezo yafataga ubwo yari awuyoboye.

Iyi myitwarire yagaragaye kuri uriya mukino, yamaganywe n’inzego n’abayobozi banyuranye, barimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire.

Minisitiri Mukazayire yari yagize ati “Hari amakuru twakomeje kubona ajyanye n’umukino wahuje Rayon Sport na Bugesera FC cyane cyane imvururu zahabaye tukaba twibutsa abakunzi ba ruhago ndetse n’abanyarwanda bose ko imyitwarire irimo imvururu mu bikorwa bya siporo itemewe kandi ihanywa n’amategeko.”

Minisitiri kandi yanavuze ko ibijyanye iijyanye n’uko umukino wagenze n’ibyo amakipe yaba afiteho ingingimira, bigomba kuzasuzumwa n’inzego ziteganywa n’amategeko, ubundi hagafatwa icyemezo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen + eleven =

Previous Post

Impamvu nyamukuru yatumye amasengesho yo kwa ‘Yezu Nyirimpuhwe’ mu Ruhango yabaye ahagaritswe

Next Post

U Rwanda rwakiriye abandi Banyarwanda babaga muri Congo bahita barenga 1.000 baje mu minsi itatu

Related Posts

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

by radiotv10
19/12/2025
0

Rurangiranwa muri ruhago y’Isi, Cristiano Ronaldo, yagaragaje ifoto avuye mu bwotero (Sauna) yerekana uburyo yubatse umubiri mu buryo bwihariye. Ni...

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umufaransa Bruno Ferry wageze mu Rwanda aje gutangira akazi ko gutoza ikipe ya Rayon Sports, yavuze ko yifuza gukorana amateka...

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

by radiotv10
19/12/2025
0

Hari amakuru avuga ko ubwo Cristiano Ronaldo azaba arangije amasezerano ye muri Al Nassr muri 2027 ashobora guhindura ubuzima akajya...

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

by radiotv10
18/12/2025
0

Umunyamabanga akaba n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yatangaje ko nta gahunda iyi kipe ifite yo gusinyisha Umunya-Misiri Ali Ismael...

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

by radiotv10
17/12/2025
0

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, yemeje amafaranga angana na miliyoni 620 z’amayero (€620 M) azagenerwa ibihugu 48 bizitabira igikombe...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days
AMAHANGA

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rwakiriye abandi Banyarwanda babaga muri Congo bahita barenga 1.000 baje mu minsi itatu

U Rwanda rwakiriye abandi Banyarwanda babaga muri Congo bahita barenga 1.000 baje mu minsi itatu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.