Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Handball: Ikipe iherutse guhesha ishema u Rwanda yagize icyo isezeranywa

radiotv10by radiotv10
08/11/2024
in SIPORO
0
Handball: Ikipe iherutse guhesha ishema u Rwanda yagize icyo isezeranywa
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard yakiriye Ikipe y’Igihugu ya Handball y’abatarengeje imyaka 20 yatwaye igikombe cya Afurika, abashimira uko bitwaye bagahesha ishema Igihugu cyabibarutse, abasezeranya kuzabafasha ibishoboka byose kugira ngo bazitware neza mu mikino y’Isi.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 07 Ugushyingo 2024, aho Minisitiri Nyirishema Richard ari kumwe n’ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda (FERWAHAND), bakiririye ikipe y’Igihugu ya Handball y’abatarengeje imyaka 20 yatwaye igikombe cy’Afurika (IHF Trophy Continental) cyabereye muri Ethiopia.

Ikipe y’u Rwanda yegukanye iki gikombe itsinze imikino yayo yose harimo uwo yatangiye itera mpaga Congo Brazzaville, ikomeza itsinda Guinea, Zimbabwe, yegukana igikombe itsinze n’Ibirwa bya Réunion ku mukino wa nyuma.

Minisitiri Nyirishema yashimiye abakinnyo b’iyi kipe ku bwo gukora amateka ndetse abemerera ubufasha.

Yagize ati “Tubashimiye ku byiza mwakoze kuko ni ubwa mbere bibaye. Nabashije gukurikira imikino yanyu mbona mwaratsinze mubikwiye. Uyu ni umukino utazwi ariko kuwukundisha abandi bisaba gutsinda.”

Yakomeje agira ati “Turashaka kumenya neza icyo mwifuza, kugira ngo mwitegure neza irushanwa riri imbere, niba mwifuza imikino ya gicuti, mubivuze hakiri kare bizadufasha kwitegura, ariko ntacyo tuzasiga inyuma, ahubwo tuzakora byose mujye guhagararira u Rwanda neza.”

U Rwanda rukaba rwabonye itike y’imikino ya nyuma y’Isi ruzahagarariramo Umugabane wa Afurika mu batarengeje imyaka 20.

Minisitiri Nyirishema yashimiye iyi kipe
Yabasezeranyije kuzafashwa ibishoboka kugira ngo izahagararire neza Umugabane wa Afurika

Aime Augustin
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 5 =

Previous Post

Umunyamakuru wa RADIOTV10 yegukanye igihembo cy’uw’umwaka mu Rwanda

Next Post

Abamotari bijanditse mu mayeri yo kujijisha Polisi akabo kashobotse

Related Posts

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nubwo Umuyobozi wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa abihakana, amakuru ava imbere mu ikipe ya Al Hilal aremeza ko...

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abamotari bijanditse mu mayeri yo kujijisha Polisi akabo kashobotse

Abamotari bijanditse mu mayeri yo kujijisha Polisi akabo kashobotse

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.