Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Haravugwa amakuru ateye impungenge mu bice biberamo biberamo imirwano muri Congo

radiotv10by radiotv10
17/06/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Haravugwa amakuru ateye impungenge mu bice biberamo biberamo imirwano muri Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Komiseri Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burenganzira bwa Muntu, Volker Türk yavuze ko ibintu byifashe nabi mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kandi ko hari umwuka uteye impungenge.

Volker Türk yabitangaje mu kiganiro yahaye Akanama gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu mu Muryango w’Abibumbye i Genève mu Busuwisi kuri uyu wa Mbere tariki 16 Kamena 2025.

Yavuze ko mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, “hari ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu biri ku rwego rwo hejuru.”

Uyu Muyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burenganzira bwa Muntu, yaboneyeho gutanga impuruza ku bibazo biri muri DRC.

Ati “Mu gihe imirwano ikomeje kwiyongera mu Ntara za Kivu ya Ruguru na Kivu Epfo, ibiri kubera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo birakomeye kandi biteye impungenge.”

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 bwakunze gushinja uruhande rwa Leta ko rukora ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu, ndetse ko ari na yo ntego y’urugamba rwaryo rugamije kurandura ibyo bibazo byose.

Kuri Volker Türk we, avuga ko impande zose ziri mu mirwano mu Ntara za Kivu ya Ruguru n’iy’Epfo ziri mu bikorwa bibangamira uburenganzira bwa muntu ndetse no guhonyora uburenganzira bwa muntu ku rwego mpuzamahanga.

Volker Türk yavuze kandi ko ubwo umutwe wa M23 wafataga umujyi wa Goma mu mirwano yabaye mu ntangiro z’uyu mwaka, abasirikare ba Leta ya Kinshasa ndetse n’abarwanyi ba Wazalendo, bakoze amarorerwa ubwo bahungaga.

Yagize ati “Abasirikare ba Congo, ndetse n’abarwanyi b’umutwe wa Wazalendo ufashwa na DRC, bishe abaturage benshi ndetse banafata ku ngufu abagore.”

Inama idasanzwe ya 37 y’Uburenganzira bwa muntu yabaye muri Gashyantare uyu mwaka yigaga ku bibazo bibangamira uburenganzira bwa muntu mu burasirazuba bwa DRC, Ibihugu binyamurango byemeje ko hakorwa iperereza ryimbitse ku bikorwa byagaragaye muri kariya gace.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × one =

Previous Post

Ingabo z’u Rwanda zungutse undi Ofisiye Mukuru urangije amasomo hanze

Next Post

Nyuma y’iminsi micye Igisirikare cya Israel cyishe Abajenerali batatu ba Iran cyongeye kwigamba

Related Posts

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko rihangayikishijwe n’ikibazo cy’Abanyekongo babuze uko basubira mu byabo mu bice birimo Umujyi wa Uvira, nyuma yuko...

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

by radiotv10
19/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano, aho rwagabye ibitero birimo iby’indege z’intambara n’ibyo...

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

by radiotv10
19/12/2025
0

Umugabo washakishwaga akekwaho kurasa abantu babiri muri Kaminuza ya Brown muri Leta Zunze Ubumwe za America, no kwica umwarimu wa...

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

by radiotv10
19/12/2025
0

The AFC/M23 coalition has announced that the opposing side continues to violate the ceasefire agreement, carrying out attacks that include...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

by radiotv10
19/12/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwavuze ko ari byiza kuba ryubahirije icyifuzo cyo gukura...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyuma y’iminsi micye Igisirikare cya Israel cyishe Abajenerali batatu ba Iran cyongeye kwigamba

Nyuma y’iminsi micye Igisirikare cya Israel cyishe Abajenerali batatu ba Iran cyongeye kwigamba

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.