Abana 50 muri 303 bashimutiwe mu ishuri ry’Abihayimana Gatulika ryitiriwe Mutagatifu Mariya (St Mary’s Catholic School), riherereye mu Majyaruguru ya Nigeria, babashije gucika, ubu bakaba bari kumwe n’imiryango yabo.
Ibi byatangajwe n’ubuyobozi bw’ishuri bwabitangaje kuri iki Cyumweru, mu gihe Papa Leo XIV yasabye ko n’abataraboneka barekurwa.
Icyo gitero cyo gushimuta aba banyeshuri cyagabwe ku wa 21 Ugushyingo 2025, kuri icyo kigo giherereye muri Leta ya Niger, ariko kugeza ubu nta mutwe n’umwe urigamba iby’ubwo bugizi bwa nabi.
Abana basaga 253 n’abarimu 12 ni bo bakiri mu maboko y’abagizi ba nabi babashimuse.
Urwo rugomo rubaye nyuma y’iminsi mike abandi bakobwa 25 bashimutiwe ku ishuri riri mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Nigeria muri Leta ya Kebbi.
Nubwo nta mutwe n’umwe urigamba iby’ibyo bitero, inzego z’umutekano zijeje ko ziri gukurikirana ibyo bibazo kugira ngo barokore ubuzima bw’abo bana.
Ni mu gihe Abakristu 38 bari barajyanywe n’abagizi ba nabi mu gitero cyagabwe ku rusengero rwa Christ Apostolic ruherereye mu mujyi wa Eruku, mu Ntara ya Kwara muri Nigeria, cyahitanye n’ubuzima bw’abantu babiri, bamaze kurekurwa, nk’uko byatangajwe na Guverineri w’iyi ntara, AbdulRahman AbdulRazaq.
Ibi bikorwa byo gushimuta abanyeshuri no kugaba ibitero ku rusengero bibaye hashize ibyumweru bike Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump atangaje ko ibyo bitero biri kwibasira Abakirisitu kandi ko yiteguye gukemura ibyo bibazo mu buryo bwa gisirikare.
Icyakora ibyo byamaganiwe kure na Nigeria ivuga ko imitwe yitwaje intwaro itarobanura, kuko hari n’Abayisilamu bashimutwa ndetse n’abandi bakagirirwa nabi.
RADIOTV10










