Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’umutwe wa Wazalendo basanzwe bafatanya mu rugamba rwo guhangana na AFC/M23, bamaze iminsi ibiri bakozanyaho mu misozi ya Uvira.
Amakuru dukesha ACTUALITE.CD, avuga ko iyi mirwano hagati ya FARDC n’umutwe wa Wazalendo, yatangiye kuri uyu wa Kane tariki 24 Mata 2025 mu gace ka Rugende mu misozi miremire ya Uvira muri Teritwari ya Uvira mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.
Umwe mu bahaye amakuru iki gitangazamakuru, yagize ati “Barapfa ugomba kuyobora ibirindiro. FARDC ishaka kuyobora Wazalendo, kandi na yo ntibikozwa, iyo ni yo mpamvu.”
Iyi mirwano yatangiye kuri uyu wa Kane, yakomeje no kuri uyu wa Gatanu nk’uko bitangazwa na bamwe mu batuye muri aka gace gakomeje kuberamo iyi mirwano.
Umwe yagize ati “No kuva muri iki gitondo hakomeje kumvikana imbunda mu misozi, dufite ubwoba, nta n’ubwo turi kohereza abana ku mashuri.”
Iyi mirwano yabayeho mu gihe byavugwaga ko igisirikare cya Leta ya Congo, cyariho cyohereza abasirikare mu misozi ikikije Uvira.
Lieutenant Elongo Kyondwa Marc, Umuvugizi w’Ibikorwa bya gisirikare bizwi nka Sukola 2, mu itangazo yashyize hanze, yagize ati “Urusaku rw’amasasu rukomeje kumvikana mu bice bikikije umusozi wa Uvira biri guterwa no kohereza abasirikare mu misozi ya Uvira mu rwego rwo gucungira umutekano umujyi wa Uvira.”
Umujyi wa Uvira, ni wo wabaye icyicaro cy’Inzego z’Intara kuva abarwanyi ba AFC/M23 bafata umujyi wa Bukavu kuva muri Gashyantare uyu mwaka.
RADIOTV10