Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Haravugwa gusubiranamo hagati ya FARDC n’umutwe bifatanya guhangana na M23

radiotv10by radiotv10
25/04/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Haravugwa gusubiranamo hagati ya FARDC n’umutwe bifatanya guhangana na M23
Share on FacebookShare on Twitter

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’umutwe wa Wazalendo basanzwe bafatanya mu rugamba rwo guhangana na AFC/M23, bamaze iminsi ibiri bakozanyaho mu misozi ya Uvira.

Amakuru dukesha ACTUALITE.CD, avuga ko iyi mirwano hagati ya FARDC n’umutwe wa Wazalendo, yatangiye kuri uyu wa Kane tariki 24 Mata 2025 mu gace ka Rugende mu misozi miremire ya Uvira muri Teritwari ya Uvira mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Umwe mu bahaye amakuru iki gitangazamakuru, yagize ati “Barapfa ugomba kuyobora ibirindiro. FARDC ishaka kuyobora Wazalendo, kandi na yo ntibikozwa, iyo ni yo mpamvu.”

Iyi mirwano yatangiye kuri uyu wa Kane, yakomeje no kuri uyu wa Gatanu nk’uko bitangazwa na bamwe mu batuye muri aka gace gakomeje kuberamo iyi mirwano.

Umwe yagize ati “No kuva muri iki gitondo hakomeje kumvikana imbunda mu misozi, dufite ubwoba, nta n’ubwo turi kohereza abana ku mashuri.”

Iyi mirwano yabayeho mu gihe byavugwaga ko igisirikare cya Leta ya Congo, cyariho cyohereza abasirikare mu misozi ikikije Uvira.

Lieutenant Elongo Kyondwa Marc, Umuvugizi w’Ibikorwa bya gisirikare bizwi nka Sukola 2, mu itangazo yashyize hanze, yagize ati “Urusaku rw’amasasu rukomeje kumvikana mu bice bikikije umusozi wa Uvira biri guterwa no kohereza abasirikare mu misozi ya Uvira mu rwego rwo gucungira umutekano umujyi wa Uvira.”

Umujyi wa Uvira, ni wo wabaye icyicaro cy’Inzego z’Intara kuva abarwanyi ba AFC/M23 bafata umujyi wa Bukavu kuva muri Gashyantare uyu mwaka.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five + one =

Previous Post

Congo yavuze icyo yizeye hagati yayo n’u Rwanda nyuma y’intambwe yateye na AFC/M23

Next Post

Amateka yacu ntimwayahisemo ariko u Rwanda mwaruvutsemo-Mme J.Kagame yageneye urubyiriko ubutumwa bwarubera akabando

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka
AMAHANGA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amateka yacu ntimwayahisemo ariko u Rwanda mwaruvutsemo-Mme J.Kagame yageneye urubyiriko ubutumwa bwarubera akabando

Amateka yacu ntimwayahisemo ariko u Rwanda mwaruvutsemo-Mme J.Kagame yageneye urubyiriko ubutumwa bwarubera akabando

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.