Thursday, April 16, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Haravugwa ifungwa ry’undi Mujenerali wa FARDC uzwi mu rugamba na M23

radiotv10by radiotv10
23/09/2022
in MU RWANDA
0
Haravugwa ifungwa ry’undi Mujenerali wa FARDC uzwi mu rugamba na M23
Share on FacebookShare on Twitter

General Peter Cirimwami uzwi cyane mu bikorwa bya FARDC byo guhangana na M23, aravugwaho kuba yatawe muri yombi, gusa ubuyobozi bukavuga ko aya makuru ari ibihuha.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, amakuru yaturukaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavugaga ko General Cirimwami yatawe muri yombi agahita ajyanwa na we gufungirwa muri Gereza ya Makala iherereye i Kinshasa.

Aya makuru yavugaga ifungwa rya General Cirimwami rifitanye isano n’irya Lieutenant-Général Philémon YAV watawe muri yombi tariki 21 akekwaho ibyaha bikomeye by’umugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi.

Guverineri w’Intara ya Ituri, Lieutenant Général Johnny Luboya Nkashama, yahakanye aya makuru, avuga ko ari ibihuha.

Ikinyamakuru Actu 7.cd kivuga ko ubwo yaganiraga n’umunyamakuru ukorera i Bunia, Lt Gen Nkashama yavuze ko “aya makuru ni ikinyoma.”

Uyu musirikare mukuru mu Gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, azwi cyane mu bikorwa bya gisirikare byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu Ntara ya Ituri.

Yavuzwe kandi ubwo yotswaga igitutu n’abarwanyi ba M23, agakizwa n’amaguru agata imodoka ye, igafatwa n’uyu mutwe usigaye unayikoresha mu bikorwa byawo.

Nanone kandi muri uru rugamba Gen Cirimwami yarimo na M23, yasimbutse igico cy’uyu mutwe ubwo uwari ukuriye abamurindaga we yahasigaga ubuzima muri Kamena uyu mwaka.

Icyo gihe yanashinjwe kuba yorohera uyu mutwe wa M23 ndetse ko ari we utuma ukomeza gufata ibice bimwe by’Igihugu, ndetse bamwe ntibatinye no kuvuga ko ari umugambanyi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 4 =

Previous Post

Rutahizamu kabuhariwe wo kwa Didier Drogba yamaze kwinjira mu Mavubi

Next Post

Perezida Kagame yaganiriye n’abarimo Samantha Power wigeze kuvuga cyane ku Rwanda

Related Posts

Ukekwaho kwiba mudasobwa z’Ikigo cy’Ubuzima wagaragaye mu mashusho ya camera z’umutekano yafashwe

Ukekwaho kwiba mudasobwa z’Ikigo cy’Ubuzima wagaragaye mu mashusho ya camera z’umutekano yafashwe

by radiotv10
15/04/2026
0

Ukekwaho kwiba mudasobwa ebyiri z’Ikigo cy’Ubuzima cya Buyoga mu Murenge wa Buyoga mu Karere ka Rulindo wagaragaye mu mashusho yafashwe...

Perezida Kagame ni Umuyobozi w’Ikirenga: Iby’ingenzi ku buyobozi bwa Kaminuza Nshya y’Igisirikare mu Rwanda

Perezida Kagame ni Umuyobozi w’Ikirenga: Iby’ingenzi ku buyobozi bwa Kaminuza Nshya y’Igisirikare mu Rwanda

by radiotv10
15/04/2026
0

Itegeko rishyiraho Kaminuza ya Gisirikare y’u Rwanda (National Defence University-Rwanda/NDU-R), riteganya ko Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u...

Umunyarwanda wamamaye ku mbuga nkoranyambaga wirukanywe muri America bwa mbere arigaragaje

Breaking News: Charges Announced Against Eric Semuhungu

by radiotv10
15/04/2026
0

The Rwanda Investigation Bureau (RIB) has announced that Eric Semuhungu, who was recently arrested, is being investigated for three crimes,...

The Truth About Weight Loss: Why Starving and Shortcuts Won’t Get You the Body You Want

The Truth About Weight Loss: Why Starving and Shortcuts Won’t Get You the Body You Want

by radiotv10
15/04/2026
0

In a world where social media is filled with “perfect bodies” and quick transformation videos, it’s easy to feel like...

Rwanda’s new Digital ID registration officially kicks off in Kigali

Number of Kigali residents registered for the digital ID announced, and next steps for those who missed it

by radiotv10
14/04/2026
0

The City of Kigali authorities have announced that 98% of its residents have registered and been photographed in order to...

IZIHERUKA

AFC/M23 na Leta ya Congo basinyanye amasezerano mu biganiro by’i Burayi
AMAHANGA

AFC/M23 na Leta ya Congo basinyanye amasezerano mu biganiro by’i Burayi

by radiotv10
15/04/2026
0

Amakuru mashya: Hatangajwe ibyaha Eric Semuhungu akurikiranyweho

Amakuru mashya: Hatangajwe ibyaha Eric Semuhungu akurikiranyweho

15/04/2026
AFC/M23 and the Congolese Government Sign Agreement During Talks Held in Europe

AFC/M23 and the Congolese Government Sign Agreement During Talks Held in Europe

15/04/2026
Ukekwaho kwiba mudasobwa z’Ikigo cy’Ubuzima wagaragaye mu mashusho ya camera z’umutekano yafashwe

Ukekwaho kwiba mudasobwa z’Ikigo cy’Ubuzima wagaragaye mu mashusho ya camera z’umutekano yafashwe

15/04/2026
Perezida Kagame ni Umuyobozi w’Ikirenga: Iby’ingenzi ku buyobozi bwa Kaminuza Nshya y’Igisirikare mu Rwanda

Perezida Kagame ni Umuyobozi w’Ikirenga: Iby’ingenzi ku buyobozi bwa Kaminuza Nshya y’Igisirikare mu Rwanda

15/04/2026
DRC: Abasirikare ba FARDC batangiye gukuramo akabo karenge, abagera ku 1.000 bahunze urugamba

Hasinywe amasezerano ashobora gutuma abasirikare 3.000 ba FARDC bafashwe na AFC/M23 bashyikirizwa Leta ya Congo

15/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yaganiriye n’abarimo Samantha Power wigeze kuvuga cyane ku Rwanda

Perezida Kagame yaganiriye n’abarimo Samantha Power wigeze kuvuga cyane ku Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 na Leta ya Congo basinyanye amasezerano mu biganiro by’i Burayi

Amakuru mashya: Hatangajwe ibyaha Eric Semuhungu akurikiranyweho

AFC/M23 and the Congolese Government Sign Agreement During Talks Held in Europe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.