Sunday, October 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Haravugwa imitwe y’inyeshyamba yerecyeje muri Kenya mu mishyikirano na Leta ya Congo

radiotv10by radiotv10
25/11/2022
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Haravugwa imitwe y’inyeshyamba yerecyeje muri Kenya mu mishyikirano na Leta ya Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Imwe mu mitwe yitwaje intwaro ikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yerecyeje i Nairobi muri Kenya, gusubukura ibiganiro hagati yayo na Leta y’i Kinshasa.

Abahagarariye imitwe yitwaje intwaro 14 ifite ibirindiro mu Ntara ya Ituri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bafashe rutemikirere kuri uyu wa Kane tariki 24 Ugushyingo 2022 nkuko tubikesha ikinyamakuru Magzote gikorera muri Congo.

Iyi mitwe yitabiriye ibi biganiro, irimo uwa CODECO (Coopérative pour le Développement au Congo), umutwe wa FRPI (Front de Résistance Patriotique de l’Ituri), uwa FPIC (Patriotique et Intégrationniste du Congo), yose isanzwe ifite ibirindiro muri Ituri.

Umwe muri iyi mitwe ari wo wa FRPI (Front de Résistance Patriotique de l’Ituri), ni wo wonyine wari witabiriye ibiganiro byabanje.

Abahagarariye iyi mitwe, bagiye mu biganiro na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’amasaha macye hasohotse ibyemezo byafatiwe mu nama yabereye i Luanda muri Angola yahuje Abakuru b’Ibihugu byo mu Karere yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Ugushyingo 2022, ikemeza ko Guverinoma ya Congo ishyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe i Nairobi.

Iyi nama yigaga ku bibazo by’umutekano bimaze igihe mu burasirazuba bwa DRC, yemeje ko hubahirizwa mu buryo bwuzuye ibyemezo byafatiwe mu biganiro by’i Nairobi muri Kenya byabaye tariki 21 Mata na 20 Kamena 2022 ndetse n’ibiganiro by’i Luanda byabaye tariki 06 Nyakanga 2022 ndetse n’imyanzuro yafatiwe mu nama iherutse kubera i Burundi.

Izi nama zose zasabaga Guverinoma ya Congo Kinshasa kuganira n’imitwe yose yitwaje intwaro ikomoka muri iki Gihugu kugira ngo igaragaze icyo irwanira.

Ibi biganiro byanatangiye, ntibyagaragayemo umutwe wa M23 umaze iminsi uhanganye na FARDC, wanongeye gufatirwa ibyemezo bikarishye muri iyi nama yabereye i Luanda muri iki cyumweru.

Muri iyi nama y’i Luanda, umutwe wa M23 wasabwe ko kuva uyu munsi ku wa Gatanu tariki 25 Ugushyingo 2022 uba wahagaritse kugaba ibitero kuri FARDC ndetse no kuri MONUSCO.

Uyu mutwe ugizwe n’Abanyekongo wanasabwe kandi kurekura ibice byose wafashe, ugasubira muri Sabyinyo ku gice cya DRC, ndetse ukamburwa intwaro bigakurikiranwa n’igisirikare cya DRC (FARDC).

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 3 =

Previous Post

Ingoma y’u Bubiligi yakolinije u Rwanda, DRC n’u Burundi yasabiwe gufatirwa ibihano

Next Post

Umwe mu bagabo bamamaye kuri YouTube bakundirwa uburyo baseka yitabye Imana bitunguranye

Related Posts

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

by radiotv10
17/10/2025
0

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera umubare w’abasirikare boherezwa mu bice binyuranye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gufasha FARDC guhangana...

Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

by radiotv10
17/10/2025
0

Amatsinda abiri y’umutwe wa Wazalendo usanzwe ukorana n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yakozanyijeho mu mirwano ikarishye yabereye...

Israel yongeye kwikomanga mu gatuza kubera Umujenerali yivuganye yahigishaga uruhindu

Israel yongeye kwikomanga mu gatuza kubera Umujenerali yivuganye yahigishaga uruhindu

by radiotv10
17/10/2025
0

Israel yemeje ko ari yo yagabye igitero kivuganye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’itsinda ry’Abahouthi bo muri Yemen, Major General Mohammed Abdulkarim...

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

by radiotv10
16/10/2025
0

Amabandi yitwaje intwaro yagabye igitero cy’ubujura kuri Banki iri mu gace kamwe i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,...

Kabila yungutse amaboko mashya amushyigikiye mu mugambi we hahita hanatangazwa ikigiye gukurikira

Kabila yungutse amaboko mashya amushyigikiye mu mugambi we hahita hanatangazwa ikigiye gukurikira

by radiotv10
16/10/2025
0

Nyuma y’ibiganiro byayobowe na Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byabereye i Nairobi mu minsi ibiri,...

IZIHERUKA

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe
MU RWANDA

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

by radiotv10
19/10/2025
0

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

18/10/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

18/10/2025
Ubutumwa buryohereye umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yageneye umuhanzi wamwambitse impeta

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

18/10/2025
Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

18/10/2025
Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

17/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umwe mu bagabo bamamaye kuri YouTube bakundirwa uburyo baseka yitabye Imana bitunguranye

Umwe mu bagabo bamamaye kuri YouTube bakundirwa uburyo baseka yitabye Imana bitunguranye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.