Umuhanzi w’ikirangirire muri Afurika, Innocent Ujah Idibia, uzwi nka 2Baba cyangwa 2Face Idibia, yatangaje ko we n’umugore we Annie Macaulay batandukanye ndetse ko batangiye inzira yo kwaka gatanya mu nkiko.
Byatangajwe n’uyu muhanzi w’Umunya-Nigeria, 2Baba wamenyakanye ku izina rya 2Face Idibia, mu butumwa yatambukije ku mbuga nkoranyambaga ze kuri iki Cyumweru tariki 26 Mutarama 2025.
Muri ubu butumwa yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, 2Baba yagize ati “Muraho nshuti zanjye n’abandi mwese. Ndifuza kuvuga ikintu gito ariko nanone kinini…Njye na Annie Macaulay twabaye dutandukanye, kandi turi gutegura ikirego cya gatanya.”
Yakomeje avuga ko mu gihe cya vuba azasangiza abantu inkuru y’agahinda ke n’ibibazo byari mu rushako rwe na Annie Macaulay, kugira ngo abantu bamenye ukuri.
Ati “Mu gihe cya vuba nzashyira hanze itangazo rigenewe abanyamakuru ngaruka ku nkuru yanjye. Atari uko ari buri wese ukeneye kumenya ubuzima bwite bwanjye, ahubwo kuko nkunda inshuti zanjye kandi nifuza ko zimenya ko ndi umwere cyangwa umunyamakosa.”
Ibi bitangajwe nyuma yuko urugo rw’aba bombi ruvuzwemo ibibazo ndetse ko batandukanye, aho umugore wa 2Baba, ari we Annie Macaulay atangaje ko umugabo we amuca inyuma.
Couple y’aba bombi, ni imwe mu zakundwaga na benshi bakurikirana ubuzima bw’ibyamamare, kubera uburyo bakunze kugaragaza ko bimariranyemo, ndetse bakaba barahuriye muri filimi imwe yakunzwe na benshi.
RADIOTV10