• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Haravugwa inkuru nziza mu kurangiza intambara imaze igihe muri Gaza

radiotv10by radiotv10
14/01/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Haravugwa inkuru nziza mu kurangiza intambara imaze igihe muri Gaza
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Joe Biden, atangaje ko amasezerano yo guhagarika imirwano iri muri Gaza no kurekura imfungwa ari hafi gushyirwaho umukono, abahuza ba Israel na Hamas barahura ngo baganire ku mushinga wo kurangiza iyi ntambara, binatangazwa ko hatewe intambwe ishimishije.

Aba bahuza barahurira i Doha muri Qatar kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Mutarama 2025, kugira ngo basoze ibijyanye n’umushinga wo kurangiza intambara muri Gaza, yahungabanyije Uburasirazuba bwo Hagati.

Umwe muri abo bahuza yavuze ko hari intabwe ikomeye yatewe kuri aya masezerano, nyuma y’ibiganiro byabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere, byagizwemo uruhare n’intumwa za Perezida Joe Biden na Perezida watowe Donald Trump, ndetse bikaba byitezwe ko kuri uyu wa Kabiri, ayo masezerano yo guhagarika intambara aza gushyirwaho umukono n’impande zihanganye, nibiramuka bigenze neza.

Bimwe mu bikubiye muri aya masezerano, harimo kurekura imfungwa, guhagarika imirwano, kongere umutekano n’ubusugire bya Israel, ndetse n’ubwisanzure mu kugeza ubufasha bw’ibanze ku mpunzi za Palesitina zugarijwe n’ibibazo kubera iyi ntambara imaze igihe.

Aya amasezerano yo guhagarika imirwano mu byiciro, naramuka yemejwe, ashobora gutuma harekurwa imfungwa za Israel zafashwe bugwate kuva intambara yatangira, nubwo Hamas yari yarekuye hafi kimwe cya kabiri cy’imfungwa zayo mu kwishyura Abanya-Palestina 240 bari bafungiye muri Israel.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine + two =

Previous Post

Ubutumwa bw’umuyobozi mushya wa RDB nyuma yo guhabwa inshingano na Perezida Kagame

Next Post

Igikorwa remezo bari bategerezanyije amatsiko cyaje kibatungura bakurikije igishushanyo bari beretswe

Related Posts

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

by radiotv10
01/06/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Iran, mu gihe iki Gihugu na cyo...

Next Post
Igikorwa remezo bari bategerezanyije amatsiko cyaje kibatungura bakurikije igishushanyo bari beretswe

Igikorwa remezo bari bategerezanyije amatsiko cyaje kibatungura bakurikije igishushanyo bari beretswe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.