Inkuru y’urukundo hagati y’Umuhanzi Nel Ngabo n’umusizi Essy Williamz bikomeje kugarukwaho na bamwe mu bo mu myidagaduro barimo n’abaciye amarenga ko baba bagiye gukora ubukwe.
Ni nyuma yuko Nel Ngabo atunguranye agashyira hanze amafoto ari kumwe n’umusizi Esther Umulisa uzwi nka Essy Williamz, ndetse bigakekwa ko baba bari mu rukundo.
Nyuma y’aya marenga y’urukundo rw’aba bombi, uyu muhanzi Nel Ngabo yatangaje ko bamaze imyaka itanu ari inshuti z’akadasohoka.
Umuhanzi Nel Ngabo abajijwe kuri aya mafoto agaragara yahuje urugwiro na Essy Williamz, yagize ati “Ni umuntu wanjye kuva kera… tumaranye imyaka itanu.”
Bamwe mu bazwi mu ruganda rw’imyidagaduro bagaragaje ko batewe ishema n’urukundo rw’aba bombi, ndetse bamwe banaca amarenga ko baba bagiye kubana nk’umugore n’umugabo.
Umusizi Junior Rumaga, abinyujije mu butumwa yatambukije ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, yagize ati “Imana izabubakire bana banjye.”
Nel Ngabo ubarizwa muri Label ya Kina Music, amaze imyaka itandatu mu ruhando rwa muzika nyarwanda, bikaba ari ubwa mbere avuzwe mu nkuru z’urukundo.
Mu minsi ishize yasohoye indirimbo yise ‘Best Friend’ yumvikanamo amagambo y’urukundo, ndetse bamwe bahise bayisanisha n’aya mafoto ye ari kumwe na Essy.
Felix NSENGA
RADIOTV10