Ikigo cy’Igihugu cy’Amakoperative (RCA) gitangaza ko cyatangije igenzura ryo gutahura Koperative zanditse ariko ari baringa ndetse n’izasinziriye, kandi ko kizatangaza ibyavuyemo mu gihe cya vuba.
Umuyobozi mukuru wa RCA, Patrice Mugenzi yatangaje mu Gihugu hose habarwa amakoperative abarirwa mu bihumbi 11 aho yose abarirwa agaciro ka Miliyari 73 Frw z’imigabane y’igishoro.
Uyu Muyobozi Mukuru wa RCA avuga ko zimwe muri izi koperative zimeze nk’izisinziriye, akaba ari yo mpamvu hatangijwe iperereza ryo gutahura izo koperative riri gukorwa mu Ntara enye zose z’Igihugu.
Yagize ati “Iperereza ku makoperative ya baringa anasinziriye ryamaze gutangira ndetse rimaze kugera mu Ntara y’Iburasirazuba. Intara itaragerwaho ni imwe y’Iburengerazuba.”
Yakomeje agira ati “Nyuma y’igenzura, tuzatangaza ibyavuyemo. Twatangiye gutahura amakoperative ya baringa n’andi asinziriye. Ziranditse mu mpapuro ariko ntabwo zikora. Izindi Koperative zashinzwe n’Imiryango hanyuma imishinga yarangira ikayitererana.”
Nanone kandi hari amakoperative afite abanyamuryango ariko adakora. Ati “Zarasinziriye kubera imicungire n’imiyoborere mibi. Ayo makoperative yasinziriye ashobora kuburwa akongera agakora ndetse akanaterwa inkunga.”
Iyi nyigo kandi izasiga amakoperative ashyizwe mu byiciro hashingiwe ku bushobozi bwazo bw’amikora, imitungo yazo ndetse n’umubare w’abayagize.
Ku wa Mbere w’iki cyumweru, hatangijwe icyumweru cyahariwe Amakoperative mu Turere dutatu tw’Umujyi wa Kigali, mu rwego rwo kumenyesha abanyamuryango ba za Koperaticve itegeko rishya rigenga amakoperative ndetse n’ikoranabuhanga ry’imicungiro y’imiyoborere yazo izwi nka CMIS (Cooperative Management Information System).
Patrice Mugenzi yagize ati “Turi gushyira imbaraga mu kumenyekanisha itegeko ry’amakoperative ndetse no kwigisha amakoperative ku buryo bamenya uburenganzira bwabo. Muri iki cyumweru cyahariwe amakoperative, tuzafatanya n’Uturere mu gukemura ibibazo biri mu makoperative. Twatahuye ko amakoperative atubahiriza ibiteganywa n’itegeko. Abanyamuryango ba za Koperative bagomba kumenya uburenganzira bwabo.”
Bimwe mu biteganywa n’iri tegeko ry’amakoperative riri kumenyekanishwa, harimo ko Komite nyobozi yayo agomba kujya amara manda imwe y’imyaka itatu, ishobora kongerwa.
Patrice Mugenzi yavuze ko ibi bigamije guca ingeso y’abayobozi b’Amakoperative baba bashaka kugundira ubuyobozi. Ati “Ibi birahanwa n’itegeko. Turi kandi gusuzuma itegeko kugira ngo hashyirwemo impinduka mu rwego rwo kuzamura imicungire y’amakoperative.”
RADIOTV10