Saturday, January 10, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hari inkuru nziza ku banyamigabane ba MTN yinjiye abarirwa muri Miliyari magana muri 2022

radiotv10by radiotv10
26/06/2023
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Hari inkuru nziza ku banyamigabane ba MTN yinjiye abarirwa muri Miliyari magana muri 2022
Share on FacebookShare on Twitter

Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda, yatangaje ko mu mwaka wa 2022 yinjije miliyari 224 Frw, arimo inyungu ya Miliyari 108 Frw, ikaba kandi iza kugabagabanya miliyari 9,5Frw abanyamigabane bayo ku isoko ry’imari n’imigabane.

Ibi byatangajwe mu Nteko Rusange ya MTN Rwandacel PLC yabaye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, tariki 23 Kamena 2023, yabaye ku nshuro ya gatatu, kuva MTN Rwanda yakwinjira ku isoko ry’imari n’imigabane, tariki 04 Gicurasi 2021.

Muri iyi Nteko Rusange yabaye hifashijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi, Faustin Mbundu yanyuriye muri macye abanyamigabane, kuri raporo y’ibikorwa rusange bya 2022.

Yagize ati “Twageze ku ntambwe ishimishije, by’umwihariko mu bijyanye no gukomeza kuzamura urwego rw’ikoranabuhanga no mu bukungu, kandi twizeye ko tuzakomeza kugana imbere mu kugera ku ntego zacu z’ibanze.”

Yakomeje avuga ko bageze ku musaruro ushimishije muri serivisi z’iyi sosiyete, yaba mu bijyanye no gucuruza ama-unite yo guhamagara na interineti, aho habayeho izamuka rya 5,9% ndetse kuri serivisi yo kohererezanya amafaranga ya Mobile Money, hakaba harabayeho izamuka rya 16,3% ku bayikoresha.

Faustin Mbundu yakomeje agira ati “Umusaruro mbumbe wa Kompanyi wazamutseho 19,2% ugera kuri Miliyari 224,27 Frw, ndetse n’umusaruro wa EBITDA (amafaranga yinjiye havuyemo imisoro n’ibindi bikoreshwa na Kompanyi) uzamukaho 20,8% uba Miliyari 108,39 Frw.”

Muri iyi Nteko Rusange kandi harimo Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe, umuyobozi ushinzwe imari, Mark Nkurunziza, umuyobozi ushinzwe ibikorwa rusange, akaba n’Umunyamabanga, Sharon Mazimhaka, ndetse n’uhagarariye abagenzuzi, Moses Nyabanda.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, yavuze ko uyu musaruro ushimishije wagezweho kubera ibyagiye bikorwa n’iyi kompanyi birimo kugeza ibikorwa remezo byayo mu Gihugu hose.

Yavuze ko hashyizweho site nshya 120 z’ihuzanzira rya MTN mu rwego rwo gufasha Abaturarwanda miliyoni 13 bose bagerweho na Network.

Ati “Mu mpera z’umwaka w’ingengo y’imari wa 2022, twari tumaze kugera ku bantu bangana na 98,7% by’abashobora kubona ihuzanzira.”

Abanyamigabane b’iyi sosiyete kandi bemeje agaciro k’amafaranga 7,04 Frw y’umugabane umwe ku isoko ry’imigabane ya MTN Rwanda, aho yose hamwe ari 9 512 100 616 Frw.

Abanyamigabane bose babarwaga kugeza tairki 09 Kamena 2023, biteganyijwe ko bahabwa imigabane yabo kuri uyu wa Mbere tariki 26 Kamena 2023.

Abayobozi muri MTN Rwanda bagarutse ku musaruro w’iyi kompanyi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 3 =

Previous Post

Hapfunduwe agaseke k’amakuru y’ikipe ya mbere mu Rwanda izwiho gukora ibyayo bucece

Next Post

Umuherwe ukomeye ku Isi yavuze uko yiteguye icyasekeje benshi azahuriramo na mugenzi we

Related Posts

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

by radiotv10
10/01/2026
0

Bamwe mu bakecuru batishoboye bo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, bibumbiye mu itsinda ryo kwikura mu bukene,...

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

by radiotv10
09/01/2026
0

Road safety remains a major public concern in Rwanda, especially as the number of vehicles continues to increase. In response...

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

by radiotv10
09/01/2026
0

Abatwara amagare na bo bari mu barebwa n’ubukangurambaga bugamije kurwanya impanuka zo mu muhanda. Ni ubutumwa abantu bakwiye gukura mu...

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

by radiotv10
09/01/2026
0

Ubushyamirane bwabaye hagati y’abakekwaho kwiba ihene, n’abari bazibwe mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, bwaguyemo babiri bakekwagaho kuba...

Easy foods that help your brain stay healthy and active

Easy foods that help your brain stay healthy and active

by radiotv10
09/01/2026
0

Your brain helps you think, remember, learn, and stay focused every day. Scientists agree that what you eat has a...

IZIHERUKA

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze
IMIBEREHO MYIZA

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

by radiotv10
10/01/2026
0

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

10/01/2026
Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

09/01/2026
Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

09/01/2026
Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

09/01/2026
AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuherwe ukomeye ku Isi yavuze uko yiteguye icyasekeje benshi azahuriramo na mugenzi we

Umuherwe ukomeye ku Isi yavuze uko yiteguye icyasekeje benshi azahuriramo na mugenzi we

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.