Haruna Niyonzima umunyarwanda wakinaga hagati muri Yanga SC mu cyiciro cya mbere muri Tanzania kuva mu mpera za 2019, yagarutse muri AS Kigali yari yabayemo mu mikino yo kwishyura ya shampiyona 2019-2020.
Binyuze ku rubuga rwayo rwa twitter, AS Kigali bahamije ko bamaze kwakira Haruna Niyonzima nk’umukinnyi mushya muri iyi kipe.
Haruna Niyonzima aheruka gusezera muri Yanga SC ikipe yakiniraga ku nshuro ye ya kabiri kuko yayibayemo kuva mu 2011 kugeza mu 2017 ubwo yajyaga muri Simba SC.
Haruna Niyonzima wakinnye amezi atandatu ya 2019 muri AS Kigali ari na kapiteni, aje muri AS Kigali ku nshuro ya kabiri nyuma yo kuba Hakizimana Muhadjili wakinaga hagati mu kibuga yagiye muri Police FC.
Haruna Niyonzima yagarutse muri AS Kigali yanyuzemo ari kapiteni
AS Kigali izakina imikino ya TOTAL CAF Confederation Cup 2021-2022, iri kongera imbaraga muri buri gice cy’ikibuga kugira ngo barebe ko bazagera mu cyiciro gishimishije.
Niyonzima w’imyaka 31 y’amavuko aje muri AS Kigali asanga Rukundo Dennis wakinaga muri Police FC (Uganda) na Ntwari Fiacre (Umunyezamu) baramaze gusinya nk’abakinnyi bashya mu ikipe.