Abateguye igitaramo cy’Umuhanzi Maître Gims ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo giteganyijwe tariki 07 Mata 2025 mu Bufaransa, basabwe kugisubika kuko kizahurirana n’umunsi wo gutangizaho icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Ibi byasabwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) nk’uko byemejwe n’Umuvugizi waryo, mu kiganiro yagiranye na The New Times dukesha aya makuru.
Abategura iki gitaramo cy’uyu muhanzi ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa akaba akomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bavuga ko amafaranga yari kuzakivamo, ari ayo kuzashyigikira UNICEF gufasha abana bo muri Congo.
Iki gitaramo giteganyijwe kubera muri Accor Arena i Paris mu Bufaransa, cyatewe inkunga na Radio izwi nka Skyrock FM yo mu Bufaransa, gifite insanganyamatsiko ngo ivuga ‘Kwifatanya na Congo’ aho benshi bakomeje kucyamagana, kuko abagiteguye bagamije gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi byumwihariko kuba baragishyize ku munsi Isi yose iba yifatanyije n’u Rwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuyobozi ushinzwe Itumanaho, Ubuvugizi n’Imikoranire muri UNICEF Rwanda, Nidhi Joshi yabwiye The New Times ati “Twasabye ko hashyirwaho indi tariki y’icyo gitaramo cy’ibikorwa by’urukundo.”
Yakomeje agira ati “Mu gihe iyo tariki itaba ihindutse, UNICEF yamaze kubisobanura ko tutazakira amafaranga azava muri icyo gitaramo.”
Ubusabe bwo gusubika iki gitaramo kandi bwatanzwe n’abantu batandukanye mu bice binyuranye by’Isi byumwihariko Abanyarwanda baba muri iki Gihugu cy’u Bufaransa, bavuga ko u Bufaransa nk’Igihugu cyemeje ko tariki 07 Mata buri mwaka amuri iki Gihugu ari umunsi wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, kitagakwiye kuberamo igitaramo nk’iki.
Uyu muhanzi Maître Gims ukomoka muri DRC, ni umwe mu bemeye kugendera mu murongo w’ubutegetsi bw’iki Gihugu cyiyemeje gushinja u Rwanda ibinyoma, aho mu bihe binyuranye na we yagiye yibasira u Rwanda n’abayobozi bakuru barwo.

RADIOTV10