Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Hashyizwe hanze gahunda yo gusezera ku mutoza wa APR wapfuye urupfu rukiri urujijo

radiotv10by radiotv10
05/04/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Hashyizwe hanze gahunda yo gusezera ku mutoza wa APR wapfuye urupfu rukiri urujijo
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC, bwashyize hanze gahunda yo gusezera bwa nyuma kuri Dr Adel Zrane wari umutoza wongerera ingufu abakinnyi, uherutse gupfa urupfu rutunguranye ruri gukorwaho iperereza.

Inkuru y’urupru rwa Dr Adel Zrane, yamenyekanye ku wa Kabiri w’iki cyumweru tariki 02 Mata 2024, aho kugeza ubu hataramenyekana icyamuhitanye.

Gahunda yo gusezera kuri uyu Munya-Tunisia, ibera mu Rwanda, iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Mata 2024, aho itangizwa no kujya gufata umurambo, igasozwa n’isengesho.

Nk’uko bigaragara kuri gahunda yashyizwe hanze n’ubuyobozi bwa APR FC, iyi gahunda iratangira saa kumi z’umugoroba (16:00’) isozwe saa tatu (21:00’).

Mu biteganyijwe, harimo ijambo ry’umukinnyi uza kuvuga mu izina rya bagenzi be, ndetse no kugaragaza ubuzima bwa nyakwigendera Dr Adel Zrane muri iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda.

Ubuyobozi bwa APR FC bwashyize hanze gahunda yo gusezera bwa nyuma kuri nyakwigendera Dr Adel Zrane nyuma y’umunsi umwe bushyize hanze itangazo ry’akababaro, ryanagaragaza ko bubifashijwemo na Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda ndetse na RIB, hatangiye gukorwa iperereza ku cyahitanye uyu wari umutoza muri APR.

Itangazo ryashyizwe hanze ku wa Gatatu, ryagiraga riti “Hagati aho ubuyobozi bwa APR FC bubifashijwemo na Minisiteri y’Ingabo, bari gukorana n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rwa Dr Adel.”

Ubuyobozi bwa APR kandi bwatangaje ko bwarimo bukorana n’umuryango wa nyakwigendera, kugira ngo harebwe uburyo umurambo we uzajyanwa iwabo muri Tunisia ari na ho azashyingurwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 1 =

Previous Post

Minisitiri yagize icyo atangaza ku bivugwa ku muhanzi Nyarwanda byumvikanamo ubuhemu

Next Post

Umuhanzikazi wamenyekanye muri ‘Gospel’ Nyarwanda yahishuye ibyigeze kumusigira igikomere atazibagirwa

Related Posts

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

by radiotv10
23/01/2026
0

Ikipe ya Police FC yemeje ko yasinyishije abakinnyi bane, barimo Rudasingwa Prince na Nshimirimana Ismail Pitchou wanyuze mu makipe ya...

IZIHERUKA

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe
MU RWANDA

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

by radiotv10
28/01/2026
0

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

28/01/2026
Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzikazi wamenyekanye muri ‘Gospel’ Nyarwanda yahishuye ibyigeze kumusigira igikomere atazibagirwa

Umuhanzikazi wamenyekanye muri ‘Gospel’ Nyarwanda yahishuye ibyigeze kumusigira igikomere atazibagirwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.