Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hasobanuwe uko Musenyeri wo mu Itorero rimwe mu Rwanda yakoze ibyaha akekwaho

radiotv10by radiotv10
07/02/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
AMAKURU MASHYA: Musenyeri w’Itorero rimwe mu Rwanda yatawe muri yombi hatangazwa n’impamvu
Share on FacebookShare on Twitter

Ubushinjacyaha bwagejeje imbere y’Urukiko Musenyeri Mugisha Mugiraneza Samuel wayoboraga Diyoseze ya Shyira y’Itorero EAR, bumusabira gukirikiranwa afunze by’agateganyo, bwanagaragaje ibikorwa bigize bimwe mu byaha ashinjwa, birimo kuba yarahaye umugore we kuyobora umuryango umwe, akanamugenera umushahara n’imodoka.

Ni mu iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo, ryabaye kuri uyu wa Kane tariki 06 Gashyantare 2025 mu Rukiko rw’Ibanze rwa Muhoza mu Karere ka Musanze.

Dr Musenyeri Mugisha Mugiraneza Samuel wayoboraga Diyoseze ya Shyira akaza kwegura, yatawe muri yombi tariki 21 Mutarama 2025, aregwa ibyaha bitatu, ari byo gufata icyemezo harimo itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo, icyaha cyo kunyereza umutungo, n’icyaha cyo kwiha inyungu zinyuranyije n’amategeko.

Muri iri buranisha, Ubushinjacyaha ubwo bwagaragazaga bimwe mu bikorwa bigize ibyaha byakozwe na Musenyeri, nko ku cyaha cyo gufata icyemezo gishhiniye ku bucuti n’itonesha ndetse n’ikimenyane, bwavuze ko yakoresheje ububasha agafata icyemezo cyo kugira umugore we Abakunzi Jacqueline, Umuyobozi wUmuryango ‘Mothers Union’ ubundi akamugenera umushahara n’imodoka ya Diyoseze yagombaga kujya agendamo.

Nanone kandi kuri iki cyaha, Ubushinjacyaha bwavuze ko Musenyeri yagurishije imodoka ya Diyoseze amafaranga arenga miliyoni 20 Frw, kandi nta rwego rubifitiye ububasha mu Itorero rubifasheho icyemezo.

Musenyeri Mugisha waburanye ahakana ibyaha, yavuze ko nta cyemezo na kimwe yafashe bitabanje kwemezwa n’urwego rwubifitiye ububasha.

Yagize ati “Nta cyemezo nigeze nshyira mu bikorwa inama ya Sinodi itabimpereye uburenganzira kandi inyandiko zirahari.”

Ku byo guha umugore we inshingano, Musenyeri Mugisha yavuze ko umugore we atahembwaga amafaranga avuye mu itorero, ahubwo ko yabaga yatanzwe n’abaterankunga, ndetse avuga ko n’imodoka bivugwa ko yahaye umugore we ngo ajye agendamo, yakodeshwaga kandi ikinjiriza Itorero.

Naho ku cyaha cyo kwihesha inyungu binyuranyije n’amategeko, Ubushinjacyaha buvuga ko uregwa yagiye atanga amasoko ashingiye ku byemezo yabaga yafashe ku giti cye.

Bwagaragaje ko nk’inyubako y’Itorero iri kubakwa mu Mujyi wa Musanze, imodoka ya Musenyeri ari yo yakoreshwaga mu bikorwa byo kuyubaka.

Nanone kandi Musenyeri ngo yihaye isoko ry’amagi yahabwaga abana bo muri Diyoseze ya Shyira mu rwego rwo guhangana n’imirire mibi mu bana, kandi binyuranyije n’amategeko.

Uregwa ndetse n’abamwunganira mu mategeko, bahakanye ibyaha byose aregwa, basabye ko arekurwa agakurikiranwa ari hanze, cyane ko ngo afite ibibazo by’ubuzima.

Bavuze kandi ko uregwa asanzwe ari inyangamugayo, bityo ko adashobora gutoroka ubutabera, basaba ko arekurwa, banatanga ingwate y’ubutaka n’umwishingizi ari we Musenyeri Kolinti.

Urukiko rwahise rupfundikira uru rubanza ku ifungwa ry’agateganyo, rwanzura ko ruzatangaza icyemezo cyarwo tariki 11 Gashyantare 2025.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 3 =

Previous Post

M23 yageneye ubutumwa abaturage bayigaragarije urugwiro rudasanzwe ubwo yabatumizagaho

Next Post

Amakuru agezweho hagati ya M23 na FARDC: Hongeye gukoreshwa indege y’imirwano

Related Posts

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

I Gishari mu Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda, hasojwe icyiciro cya 21 cy’amahugurwa y’abapolisi bato 1 905, barimo 337...

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
22/12/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi Umuhuzabikorwa w'Ikigo Ngororamuco cya Gitagata, Bahame Hassan ukurikiranyweho ibyaha birimo gukora ishimishamubiri rishingiye...

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

by radiotv10
22/12/2025
0

Hari gushakishwa abasore babiri muri batatu biraye mu ishuri ryo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bahengereye abanyeshuri...

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

by radiotv10
22/12/2025
0

Umuhungu w’imyaka 28 usanzwe ari umukozi wo mu rugo ruherereyeye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ari gushakishwa...

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

by radiotv10
22/12/2025
0

Kwizera Elias w’imyaka 25 wabarizwaga mu kagari ka Kingwa ko mu murenge wa Gitambi yasanzwe mu mazi y’amashyuza mu kagari...

IZIHERUKA

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo
MU RWANDA

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

22/12/2025
AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

22/12/2025
I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

22/12/2025
Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

22/12/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru agezweho hagati ya M23 na FARDC: Hongeye gukoreshwa indege y’imirwano

Amakuru agezweho hagati ya M23 na FARDC: Hongeye gukoreshwa indege y'imirwano

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.