Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare mu mpfu z’abantu barenga 420 kubera inyigisho ze z’ubuyobe abasaba kutagira icyo barya ngo bazahure na Yesu, yongeye kuvugwaho impfu z’abandi 52 bapfuye nyuma na bwo kubera inyigisho ze.
Uyu Mupasiteri wayoboraga Itorero Good News International, yatawe muri yombi mu 2023 nyuma yuko hatahuwe imirambo y’abantu 429, barimo n’abana, yabonetse mu mva rusange mu ishyamba rya Shakahola riri ahantu hitaruye ingo.
Arafunzwe kuva yatabwa muri yombi, ariko kandi hasohotse amakuru avuga ko ashinjwa kugira uruhare mu mpfu z’abandi bantu 52 bitabye Imana kubera inyigisho ze yatanze mu nyandiko ari muri Gereza.
Ibiro by’Ubushinjacyaha muri Kenya, mu itangazo biherutse gusohora, byatangaje ko byakiriye uruhushya bwemerera uru rwego “gushinja ku mugaragaro umuyobozi w’Itorero rya Good News International, Paul Nthenge Mackenzie, n’abo baregwa hamwe urupfu rw’abantu 52 basanzwe mu rugo rwa Binzaro mu Karere ka Kilifi.”
Mackenzie “Yakekwagaho kuba ari we wateguye” ibikorwa byavuyemo gupfa kwa bariya bantu kandi yakoresheje “inyigisho zikomeye n’ingamba zihujwe kugira ngo akurure abitabye Imana” mu gace kitaruye, nk’uko byatangajwe n’ubushinjacyaha.
Ibiro by’Ubushinjacyaha bikomeza bigira biti “Abakora iperereza batahuye inyandiko zanditse mu byumba bya gereza [byari bifitwe na Mackenzie], bivugwa ko zigaragaza ibikorwa byakozwe hakoreshejwe telefoni zigendanwa.”
Mackenzie n’abandi bazashinjwa ibyaha bitandukanye, birimo gukwirakwiza ibikorwa by’ubutagondwa, “gushishikariza ibikorwa by’iterabwoba”, n’ubwicanyi buherutse gukorwa, hiyongereyeho ibirego bya mbere bijyanye n’imva rusange zavumbuwe mu ishyamba rya Shakahola.
Umwaka ushize, imirambo igera kuri 34 n’ibice birenga 100 by’imibiri byavumbuwe n’abakoraga iperereza i Binzaro, mu bilometero 30 uvuye i Shakahola ku nkombe y’inyanja y’u Buhindi. Ibi nibyo byatumye habaho ibirego biheruka.
Bibaye nyuma y’ibyumweru bibiri umwe mu baregwa hamwe na Mackenzie akaba n’uwahoze ari umuyobozi w’umutekano muri Shakahola, Enos Amanya Ngala, yemeye ibyaha ashinjwa bijyanye n’urupfu rw’abana 191 babonetse mu mva rusange za mbere.
Abarokotse bavuga ko abana bagombaga kuba aba mbere mu kwiyicisha inzara, nk’uko itegeko ryari ryatanzwe na Mackenzie ribivuga. Hanyuma hagakurikiraho abatarashaka, abagore, abagabo, ndetse n’abayobozi b’itorero.
RADIOTV10










