Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hatahuwe ibyo Trump na Obama bashobora kuba baganiriye mu kiganiro cyatunguye benshi

radiotv10by radiotv10
10/01/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Hatahuwe ibyo Trump na Obama bashobora kuba baganiriye mu kiganiro cyatunguye benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Mu muhango wo gusezera bwa nyuma kuri Jimmy Carter wayoboye Leta Zunze Ubumwe za America uherutse kwitaba Imana, icyatunguranye ni ikiganiro Barack Obama yagiranye na Donald Trump bari bicaranye, bataherukaga kwegerana. Umuhanga mu gusuzuma ibiganiro bya bucece, yavuze ibyo bashobora kuba baganiriyeho.

Ni mu muhango wabereye i Washington kuri uyu wa 09 Mutarama 2025, wari urimo abayoboye Leta Zunze Ubumwe za America ndetse na Perezida Joe Biden kimwe n’abandi banyacyubahiro mu nzego nkuru z’iki Gihugu.

Aba banyacyubahiro bari bicaranye n’abafasha babo, uretse Barack Obama aho byabaye ngombwa ko yegerana na Donald Trump, banyuzagamo bakaganira bongorerana.

Muri iki kiganiro byagaragaraga ko Trump yubashye mugenzi we Obama yasimbuye ariko bakaba batarakunze guhuza, byagaragaraga ko Obama ari we wateruraga ingingo, akayongorera Trump, na we wahitaga asa nk’umwegereye kugira ngo amwumve, akagenda amusubiza azunguza umutwe (hasi hejuru) bigaragara ko yemera ibyo yamubwiraga.

Amashusho y’aba banyapolitiki, ni ingingo iri kugarukwaho cyane mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe mu bahanga mu gutahura ibiganiro nk’ibi bagendeye ku bimenyetso by’umunwa, bavuze ko baganiraga ku “ngingo zikomeye.”

Jeremy Freeman, umuhanga mu gusoma ibimenyetso by’iminwa agatahura ibyatangazwaga mu kiganiro cya bucece, yavuze ko Obama na Trump bashobora kuba baganiraga ku byerecyeye amasezerano mpuzamahanga.

Uyu muhanga mu kiganiro yagiranye na New York Post, yavuze ko muri iki kiganiro cya Obama na Trump, yagize ati “Ubu ntibyashoboka ko tubiganiraho, twazashaka ikindi gihe ahantu hatuje. Iyi ni ingingo y’ingirakamaro, dukwiye kuzabikoraniriraho ahandi hantu kugira ngo tubiganireho byimbitse atari uyu munsi.”

Muri iki kiganiro, Trump ubwo yasubizaga Obama, yagize ati “Nafashe icyemezo cyo kubivamo. Byari iby’ingenzi. Urabyiyumvisha ariko?”

Muri manda ye ya mbere, Trump yahagaritse umushinga w’amasezerano ya Obama wo muri 2015 w’ingufu za kirimbuzi hamwe na Iran, ndetse anakura Igihugu cye mu masezerano ya 2016 ku ngamba z’imihindagurikire y’ibihe y’i Pari mu Bufaransa, gusa ntibiramenyekana niba izi ngingo ari zo baganiriyeho muri iki kiganiro.

Nanone kandi hagaragazwa irindi jambo Trump yavuze muri iki kiganiro, aho bavuze ko yabanje kumwenyura ubundi akagira ati “ariko rero nzabikora.” Ari na bwo camera yahitaga ibavaho.

Uyu muhanga Freeman wagaragaje ibishobora kuba byari muri iki kiganiro, yavutse afite ubumuga bwo kutavuga, akaba yaramaze imyaka 16 akora nk’inzobere muri University College London.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four + five =

Previous Post

N’iyo naba naraye mushyizeho ntibyambuza kumuvanaho bucyeye-Perezida yavuze ko guhindura umuyobozi udashoboye adashyiramo amarangamutima

Next Post

Abishoye mu gushakira ubukire mu bikorwa binyuranyije n’amategeko bibukijwe ko bahagurukiwe

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abishoye mu gushakira ubukire mu bikorwa binyuranyije n’amategeko bibukijwe ko bahagurukiwe

Abishoye mu gushakira ubukire mu bikorwa binyuranyije n’amategeko bibukijwe ko bahagurukiwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.