• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Hatahuwe inzoga y’inkorano ifite izina ridasanzwe ivugwaho gukoresha amahano abayinywa

radiotv10by radiotv10
22/05/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Hatahuwe inzoga y’inkorano ifite izina ridasanzwe ivugwaho gukoresha amahano abayinywa
Share on FacebookShare on Twitter

Litiro 600 z’inzoga y’inkorano izwi nk’Igisasu, imaze iminsi yamaganwa n’abaturage bo mu Turere twa Kamonyi na Muhanga, bavuga ko ikomeje kuba intandaro y’umutekano mucye ndetse n’abayinyoye bakamera ‘nk’abasaze’, zangirijwe imbere yabo nyuma yo kuzifatana abagabo batanu.

Abagabo batanu bafatanywe izi Litiro 600 z’inzoga y’inkorano, barimo batatu bafatanywe litiro 120, bafatirwa mu Mudugudu wa Nyerenga mu Kagari ka Kivumu mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi.

Naho abandi babiri bafatirwa mu Mudugudu wa Ruba mu Kagari ka Cyeza mu Murenge wa Cyeza mu Marere ka Muhanga, bo bafatanywe litiro 480 z’iyi nzoga izwi nk’Igisasu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko aba bantu bafashwe ku wa Gatandatu tariki 20 Gicurasi 2023, nyuma yuko abaturage batanze amakuru.

Yagize ati “Batanze amakuru ko bahangayikishijwe n’inzoga yitwa igisasu ibahungabanyiriza umutekano, bavuga ko uwakinyweye amera nk’uwasaze bityo urugomo n’ubujura bikaba byari bimaze kwiyongera muri ako gace.”

CIP Emmanuel Habiyaremye yakomeje avuga ko hateguwe umukwabu wo gufata abacuruza inzoga ari bwo hafatwaga ziriya Litiro 600 zirimo 120 zafatiwe mu Karere ka Kamonyi, n’izindi 480 zafatiwe mu Karere ka Muhanda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yaboneyeho gushimira abaturage batanze amakuru yatumye hafatwa ziriya nzoga z’inkorano na bariya bantu batanu, icyakora avuga ko hari abatorotse bakiri gushakishwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 1 =

Previous Post

Kwibuka29: Abahoze ari abashoferi ba Leta bibutse bagenera ubutumwa abapfobya Jenoside

Next Post

Ubutumwa buremereye bw’Umukinnyi rurangiranwa i Burayi wakorewe irondaruhu

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Ubutumwa buremereye bw’Umukinnyi rurangiranwa i Burayi wakorewe irondaruhu

Ubutumwa buremereye bw’Umukinnyi rurangiranwa i Burayi wakorewe irondaruhu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.