Abagabo batatu batawe muri yombi na Polisi ikorera mu Karere ka Gisagara, bakekwaho kwica umugabo bamukase ijosi, barimo uwakundaga kumubwira ko azamwihimuraho ngo kuko yabafungishirije umwana.
Aba bagabo batawe muri yombi nyuma yuko nyakwigendera Abijuru Athanase w’imyaka 21 yishwe mu ijoro rishyira kuri iki Cyumweru tariki 30 Ugushyingo 2025 ubwo yari avuye ku kazi asanzwe akorera mu gace ka Umurangara mu Karere ka Gisagara.
Nyakwigendera werecyezaga mu isantere ya Nyaruteja, yishwe ubwo yari ageze ahantu hihishe hanahinze ikawa, ubwo abamwishe bamukataga ijosi, agahita ahasiga ubuzima.
Umurambo wa nyakwigendera, wahise ujyanwa mu Bitaro bya Kibirizi mu Karere ka Gisagara kugira ngo ukorerwe isuzuma rya nyuma ryitezweho kugaragaza icyamuhitanye.
Amakuru y’urupfu rwa nyakwigendera yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, wavuze ko abakekwaho kumwica batawe muri yombi.
CIP Kamanzi Hassan yatangaje ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko aba bakekwaho kwica nyakwigendera bari bamaranye igihe umugambi wo kumwihimuraho, ndetse ko babimubwiraga mu magambo.
Yagize ati “Barimo umugabo wahoraga amubwira ko azamwihimuraho aho yahoraga avuga ko yababajwe n’uko aherutse kubafungishiriza umwana.”
Aba bagabo batatu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera, ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyanza mu Karere ka Gisagara, kugira ngo hakomeze hakorwe iperereza.
RADIOTV10








