Monday, December 1, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatangajwe amagambo umwe muri batatu bakekwaho kwica umuntu bamukase ijosi yakundaga kumubwira

radiotv10by radiotv10
01/12/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Amakuru mashya ku bayobozi bakomeye ba Nyanza na Gisagara bari baherutse gufungurwa
Share on FacebookShare on Twitter

Abagabo batatu batawe muri yombi na Polisi ikorera mu Karere ka Gisagara, bakekwaho kwica umugabo bamukase ijosi, barimo uwakundaga kumubwira ko azamwihimuraho ngo kuko yabafungishirije umwana.

Aba bagabo batawe muri yombi nyuma yuko nyakwigendera Abijuru Athanase w’imyaka 21 yishwe mu ijoro rishyira kuri iki Cyumweru tariki 30 Ugushyingo 2025 ubwo yari avuye ku kazi asanzwe akorera mu gace ka Umurangara mu Karere ka Gisagara.

Nyakwigendera werecyezaga mu isantere ya Nyaruteja, yishwe ubwo yari ageze ahantu hihishe hanahinze ikawa, ubwo abamwishe bamukataga ijosi, agahita ahasiga ubuzima.

Umurambo wa nyakwigendera, wahise ujyanwa mu Bitaro bya Kibirizi mu Karere ka Gisagara kugira ngo ukorerwe isuzuma rya nyuma ryitezweho kugaragaza icyamuhitanye.

Amakuru y’urupfu rwa nyakwigendera yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, wavuze ko abakekwaho kumwica batawe muri yombi.

CIP Kamanzi Hassan yatangaje ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko aba bakekwaho kwica nyakwigendera bari bamaranye igihe umugambi wo kumwihimuraho, ndetse ko babimubwiraga mu magambo.

Yagize ati “Barimo umugabo wahoraga amubwira ko azamwihimuraho aho yahoraga avuga ko yababajwe n’uko aherutse kubafungishiriza umwana.”

Aba bagabo batatu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera, ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyanza mu Karere ka Gisagara, kugira ngo hakomeze hakorwe iperereza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − 1 =

Previous Post

Iby’ingenzi wamenya kuri gahunda nshya mu gutwara abagenzi muri Kigali n’icyo yitezweho

Related Posts

Iby’ingenzi wamenya kuri gahunda nshya mu gutwara abagenzi muri Kigali n’icyo yitezweho

Iby’ingenzi wamenya kuri gahunda nshya mu gutwara abagenzi muri Kigali n’icyo yitezweho

by radiotv10
01/12/2025
0

Mu Mujyi wa Kigali hagiye gutangira gahunda nshya mu gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange, izatuma nta modoka zihagarara umwanya...

Dore abayobozi bashyizwe mu myanya mu nzego Nkuru z’u Rwanda barimo Umunyamabanga Uhoraho muri MINAFFET

Dore abayobozi bashyizwe mu myanya mu nzego Nkuru z’u Rwanda barimo Umunyamabanga Uhoraho muri MINAFFET

by radiotv10
29/11/2025
0

Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi, barimo Nirere Madeleine wongerewe Manda nk'Umuvunyi Mukuru, na Amb. Fidelis Mironko wagizwe Umunyamabanga Uhoraho...

Kayonza: Hari amahirwe yo kugura imodoka ari muri Koperative ihinga umuceri

Kayonza: Hari amahirwe yo kugura imodoka ari muri Koperative ihinga umuceri

by radiotv10
29/11/2025
0

Bamwe mu banyamuryango ba Koperative Duterimbere Murundi ihinga umuceri mu Murenge wa Murundi, Akagari ka Karambi, Akarere ka Kayonza, basaba...

Kirehe: Ikibazo cy’irimbi cyageze aho gushyingura biri gukorwa mu buryo busa no gushinyagurira abashyinguwe

Kirehe: Ikibazo cy’irimbi cyageze aho gushyingura biri gukorwa mu buryo busa no gushinyagurira abashyinguwe

by radiotv10
28/11/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Mahama mu Karere ka Kirehe, bavuga ko irimbi rusange bashyinguramo hamwe n’impunzi, ryamaze kuzura,...

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

by radiotv10
28/11/2025
0

Perezida Paul Kagame avuga ko abantu badakwiye gukomeza kuzamura impaka z’igihe hazafungurirwa insengero zafunzwe, ahubwo ko bari bakwiye gutekereza ibyabateza...

IZIHERUKA

Amakuru mashya ku bayobozi bakomeye ba Nyanza na Gisagara bari baherutse gufungurwa
MU RWANDA

Hatangajwe amagambo umwe muri batatu bakekwaho kwica umuntu bamukase ijosi yakundaga kumubwira

by radiotv10
01/12/2025
0

Iby’ingenzi wamenya kuri gahunda nshya mu gutwara abagenzi muri Kigali n’icyo yitezweho

Iby’ingenzi wamenya kuri gahunda nshya mu gutwara abagenzi muri Kigali n’icyo yitezweho

01/12/2025
Amagare muri Afurika: Umunya-Eritrea Biniam yabaye umukinnyi w’umwaka, Masengesho ahiga Abanyarwanda

Amagare muri Afurika: Umunya-Eritrea Biniam yabaye umukinnyi w’umwaka, Masengesho ahiga Abanyarwanda

30/11/2025
Ukuri abantu batamenye ku byari byatumye umuhanzi w’i Burundi arakarirwa n’Abanyarwanda benshi

Ukuri abantu batamenye ku byari byatumye umuhanzi w’i Burundi arakarirwa n’Abanyarwanda benshi

29/11/2025
Umuyobozi w’Ingabo z’Igihugu kimwe muri Afurika yatakambiye Perezida wa America

Umuyobozi w’Ingabo z’Igihugu kimwe muri Afurika yatakambiye Perezida wa America

29/11/2025
Dore abayobozi bashyizwe mu myanya mu nzego Nkuru z’u Rwanda barimo Umunyamabanga Uhoraho muri MINAFFET

Dore abayobozi bashyizwe mu myanya mu nzego Nkuru z’u Rwanda barimo Umunyamabanga Uhoraho muri MINAFFET

29/11/2025
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe amagambo umwe muri batatu bakekwaho kwica umuntu bamukase ijosi yakundaga kumubwira

Iby’ingenzi wamenya kuri gahunda nshya mu gutwara abagenzi muri Kigali n’icyo yitezweho

Amagare muri Afurika: Umunya-Eritrea Biniam yabaye umukinnyi w’umwaka, Masengesho ahiga Abanyarwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.