Saturday, January 17, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatangajwe amagambo y’ingengabitekerezo yavuzwe n’uyikurikiranyweho wanigeze kuvuga andi nkayo mu cyunamo

radiotv10by radiotv10
03/12/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Hatangajwe amagambo y’ingengabitekerezo yavuzwe n’uyikurikiranyweho wanigeze kuvuga andi nkayo mu cyunamo
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo w’imyaka 35 wo mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, ari mu maboko ya RIB akurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside nyuma yuko avuze ko atajya mu muganda ngo kuko ari uw’Abatutsi, kandi ngo we ari Umuhutu.

Uyu mugabo witwa Twayigize Martin ubu acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Gisenyi y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, kuva mu mpera z’icyumweru gishize tariki 29 Ugushyingo 2025.

Yatawe muri yombi, nyuma yo gusabwa kujya mu Muganda ngarukakwezi nk’abandi baturage, aho kubikora, avuga amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside.

Rwagasore Faustin, Umukuru w’Umudugudu wa Gasutamo, uherereye mu Kagari ka Mbugangari, Umurenge wa Gisenyi yavuze ko ariya magambo yavuzwe na Twayigize kuri uriya munsi ahagana saa mbiri za mu gitondo.

Yagize ati “ubwo abandi baturage bajyaga mu Muganda, Twayigize Martin yari muri butiki anywa inzoga yitwa ’Icyuma’. Irondo ry’umwuga ryasabye nyiri butiki gufunga, rinabwira uwo mugabo kureka inzoga akajya mu Muganda, aho kumva ibyo asabwe yahise avuga ngo ‘Njye ndi Umuhutu sinajya mu Muganda w’Abatutsi, Abatutsi ni bo bagomba kuwukora’.”

Ni amagambo yatunguye abayumvise bariho bajya mu muganda, kuko batatekereza ko hari umuntu ugifite imyumvire nk’iyi muri uru Rwanda rwimakaje ubumwe bw’Abanyarwanda.

Nyuma y’ayo magambo, Umukuru w’Umudugudu yahise abimenyesha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mbugangari na we washyizeho ake asaba uwo mugabo ko yajya ahariho hakorerwa Umuganda, ariko akababera ibamba.

Rwagasore Faustin uyobora uriya Mudugudu avuga ko uyu mugabo usanzwe akora akazi k’ubukanishi, atari ubwa mbere yari avuze amagambo yumvikanamo ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “kuko no mu gihe cyo kwibuka cy’uyu mwaka, n’ubundi yari muri butiki anywa inzoga, yumva radiyo harimo indirimbo zo kwibuka, haje umukecuru utuye mu Mudugudu wa Majyambere, Akagari ka Mbugangari, umukecuru amusuhuje undi ngo aramusubiza ati ‘Ndi kumva indirimbo zivuga uko Abatutsi bishwe muri Jenoside. Ahubwo ababatemye batemye bake’.”

Abaturage bo muri aka gace banenga uyu mugabo ugikomeje kugaragaza ko agifite ingengabitekerezo ya Jenoside, ku buryo bitari bikwiye ko nyuma y’imyaka 31 mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga miliyoni imwe, hari umuntu wagakwiye kuba agitekereza nk’uriya.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 + eighteen =

Previous Post

Igihugu kimwe muri Afurika cyemeje ko cyahaye ubuhungiro umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’ikindi

Next Post

BREAKING: Tshisekedi yageze muri America yitabiriye igikorwa azahuriramo na Perezida Kagame

Related Posts

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

by radiotv10
17/01/2026
0

When people think about dehydration, they often imagine one thing: feeling thirsty. While thirst is an early warning sign, dehydration...

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

by radiotv10
17/01/2026
0

Bamwe mu baturage bahingaga mu butaka bari baratijwe na Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, baravuga ko batangajwe no kubona...

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

by radiotv10
17/01/2026
0

Rwanda today stands as a peaceful, united, and hopeful nation. For many young people, especially Gen Z, this peace feels...

Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
16/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko mu murima uri hafi y’Ishuri ryo mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo, habonetse...

Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

Iby’ingenzi wamenya ku muti urinda abantu kwandura SIDA byemejwe ko ugiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda

by radiotv10
16/01/2026
0

Umuti wa Lenacapavir ushobora gufasha umuntu wawutewe kutandura Virusi itera SIDA mu gihe cy’amezi atandatu, uzatangira gutangwa mu Rwanda muri...

IZIHERUKA

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)
MU RWANDA

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

by radiotv10
17/01/2026
0

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

17/01/2026
Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

17/01/2026
Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

16/01/2026
Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

16/01/2026
Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

16/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
BREAKING: Tshisekedi yageze muri America yitabiriye igikorwa azahuriramo na Perezida Kagame

BREAKING: Tshisekedi yageze muri America yitabiriye igikorwa azahuriramo na Perezida Kagame

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.