Tuesday, October 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Amakuru mashya: Hatangajwe amahirwe adasanzwe arimo amafaranga agera kuri 1.000.000Frw ategereje abazajya gushyigikira Amavubi

radiotv10by radiotv10
07/10/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Amakuru mashya: Hatangajwe amahirwe adasanzwe arimo amafaranga agera kuri 1.000.000Frw ategereje abazajya gushyigikira Amavubi
Share on FacebookShare on Twitter

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA ryatangaje ko abazitabira umukino uzahuza ikipe y’Igihugu Amavubi n’iya Benin, bazagira amahirwe ya tombola izavamo ibihembo binyuranye birimo icya miliyoni 1 Frw.

Aya mahirwe yatangajwe na FERWAFA mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Ukwakira, aho yamenyesheje “abakunzi ba ruhago bose ko ku wa Gatanu, tariki ya 10 Ukwakira 2025, kuri Stade Amahoro, mu mukino wo gushaka itike yo kuzitabira igikombe cy’lsi 2026 uzahuza u Rwanda (Amavubi) na Bénin hateganyijwemo tombola idasanzwe.”

FERWAFA ivuga ko hari tombola ibanziriza umukino izaba saa kumi z’umugoroba, aho abafana bazahagera hakiri kare bazahabwa amahirwe yo gutsindira imyambaro yemewe (Official jersey) y’ikipe y’igihugu Amavubi ndetse n’imipira yo gukina mbere y’uko umukino utangira.

Nanone kandi mu gihe cy’ikiruhuko (half-time), abandi banyamahirwe bazegukana ibihembo by’amafaranga, birimo icya 100 000 Frw, icya 200 000 Frw, icya 300 000 Frw, icya 500 000 Frw, ndetse n’igihembo nyamukuru cya 1 000 000 Frw.

FERWAGA igira iti “Turashishikariza abafana kugura amatike no kugurira inshuti n’imiryango yabo kugira ngo bongere amahirwe yo gutsindira ibihembo.”

Iri Shyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, rivuga ko aya mahirwe areba gusa abazagura amatike bitarenze yo ku wa Kane tariki 09 Ukwakira mbere ya saa munani z’amanywa.

Amavubi aherutse kubona intsinzi atsinze Zimbabwe

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × one =

Previous Post

AFC/M23 yungutse ibice igenzura nyuma y’imirwano ikomeye

Next Post

Umunyeshuri wa kaminuza wiyahuye yasize urwandiko rurimo ubutumwa yageneye urubyiruko rw’u Rwanda

Related Posts

Ubutumwa bugaragaramo ikiniga bwa rutahizamu wari utegerezanyijwe amatsiko mu Mavubi bwa mbere

Ubutumwa bugaragaramo ikiniga bwa rutahizamu wari utegerezanyijwe amatsiko mu Mavubi bwa mbere

by radiotv10
07/10/2025
0

Rutahizamu Joy Lance Mickels usanzwe akinira Sabah FC yo muri Azerbaijan, wari wahamagawe bwa mbere mu ikipe y’Igihugu Amavubi, yatangaje...

Bwa mbere Umuvugizi w’Abafana ba Rayon Wasili n’uw’aba APR Jangwani bahuye bavuga rumwe

Bwa mbere Umuvugizi w’Abafana ba Rayon Wasili n’uw’aba APR Jangwani bahuye bavuga rumwe

by radiotv10
06/10/2025
0

Wasili na Jangwani, amazina azwi mu kuryoshya ruhago Nyarwanda, dore ko aba bombi ari abavugizi b’abakunzi b’amakipe y’amacyeba akomeye mu...

Byagaragaye ko bari bakumburanye: Aba mbere b’Amavubi bageze mu mwiherero

Byagaragaye ko bari bakumburanye: Aba mbere b’Amavubi bageze mu mwiherero

by radiotv10
06/10/2025
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu Amavubi baherutse guhamagarwa ngo bazifashijwe mu mikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, aba mbere bageze mu...

Urunturuntu muri Rayon nyuma yo kunganya na Gasogi n’umukino wa gatatu nta ntsinzi

Urunturuntu muri Rayon nyuma yo kunganya na Gasogi n’umukino wa gatatu nta ntsinzi

by radiotv10
05/10/2025
0

Umwuka mubi wongeye kuzamuka muri Rayon Sports FC nyuma yo kunganya ibitego bibiri ku bindi na Gasogi United mu mukino...

Ubutumwa abakinnyi ba APR bahaye abafana mbere yo kujya guhura na Pyramids yabatsindiye i Kigali

Ubutumwa abakinnyi ba APR bahaye abafana mbere yo kujya guhura na Pyramids yabatsindiye i Kigali

by radiotv10
03/10/2025
0

Abakinnyi ba APR FC yamaze guhaguruka i Kigali yerecyeza mu Misiri gukina umukino wo kwishyura na Pyramids FC muri CAF...

IZIHERUKA

Ibyamamare bimaze umwaka batandukanye nk’umugabo n’umugore batunguranye bagaragara barebana akana ko mu jisho
IBYAMAMARE

Ibyamamare bimaze umwaka batandukanye nk’umugabo n’umugore batunguranye bagaragara barebana akana ko mu jisho

by radiotv10
07/10/2025
0

Nyuma y’icyumweru akatiwe urwo gupfa umugabo wo muri Tunisia ibyamubayeho ni nk’igitangaza

Nyuma y’icyumweru akatiwe urwo gupfa umugabo wo muri Tunisia ibyamubayeho ni nk’igitangaza

07/10/2025
Nyabihu: Umuyobozi mu z’Ibanze yabonetse yapfuye yakorewe agashinyaguro ku myanya y’ibanga

Icyagaragajwe n’igenzura ryatumye abayobozi bamwe mu Karere ka Nyabihu batabwa muri yombi

07/10/2025
Kigali: Ibyagaragaye ahabonetse umurambo w’umusore byatumye hari igikekwa

Umunyeshuri wa kaminuza wiyahuye yasize urwandiko rurimo ubutumwa yageneye urubyiruko rw’u Rwanda

07/10/2025
Amakuru mashya: Hatangajwe amahirwe adasanzwe arimo amafaranga agera kuri 1.000.000Frw ategereje abazajya gushyigikira Amavubi

Amakuru mashya: Hatangajwe amahirwe adasanzwe arimo amafaranga agera kuri 1.000.000Frw ategereje abazajya gushyigikira Amavubi

07/10/2025
Amakuru agezweho ku rugamba rwa M23 na FARDC&Wazalendo

AFC/M23 yungutse ibice igenzura nyuma y’imirwano ikomeye

07/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kigali: Ibyagaragaye ahabonetse umurambo w’umusore byatumye hari igikekwa

Umunyeshuri wa kaminuza wiyahuye yasize urwandiko rurimo ubutumwa yageneye urubyiruko rw’u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibyamamare bimaze umwaka batandukanye nk’umugabo n’umugore batunguranye bagaragara barebana akana ko mu jisho

Nyuma y’icyumweru akatiwe urwo gupfa umugabo wo muri Tunisia ibyamubayeho ni nk’igitangaza

Icyagaragajwe n’igenzura ryatumye abayobozi bamwe mu Karere ka Nyabihu batabwa muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.