Monday, January 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

radiotv10by radiotv10
04/12/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Ibitero birimo iby’indege biri guturuka i Burundi, bikagabwa mu gace gatuwemo n’Abaturage ka Kamanyola muri Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byahitanye inzirakarengane z’abaturage, binakomeretsa abandi.

Amakuru yatangajwe n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka mu ijoro ryacyeye, agaragaza uko byari byifashe kugeza saa tatu z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Ukuboza, yavuze ko ibi bitero byahitanye abantu bane.

Yavuze kandi ko byakomerekeje abandi baturage batandatu, ndetse anagaragaza amazina yabo, barimo batatu bo mu gace ka Rugenge, n’abandi batatu bo mu gace ka Mulengezi.

Muri aba bakomerekejwe n’ibi bitero, umukuru afite imyaka 55, ari we Salomon Mulikuza wo muri Rugenge, mu gihe umuto ari umwana w’imyaka itatu, witwa Véronique wo mu gace ka Mulengezi.

Kanyuka ati “Ibi bitero bigambiriye guhitana abasivile ni bimwe mu bikorwa byo kurenga gukomeye ku burenganzira mpuzamahanga binagaragaza gutesha agaciro ikiremwamuntu, kandi bidashobora kwihanganirwa na gato.”

Kuri uyu wa Gatatu muri kariya gace ka Kamanyola, hiriwe imirwano ikomeye, yanatumye Abanyekongo bakabakaba 200 bahungira mu Rwanda, baje bavuga ko bafashe icyemezo cyo guhungira mu Gihugu cy’abaturanyi kuko ibisasu byari bikomeje kugwa mu bice batuyemo ku bwinshi.

Ihuriro AFC/M23 kandi mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 04 Ukuboza 2025, ryashyize hanze itangazo rigaragaza ibikubiye muri raporo y’ibyangijwe na biriya bitero, birimo inzu 102 zangiritse, 20 zigasenyuka.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga Uhorahora wa AFC/M23, Benjamin Mbonimpa, rivuga ko ku bw’ibi bibazo by’umutekano, iri huriro ryafashe icyemezo cyo gushyiraho Komisiyo yihariye ishinzwe kugenzura abafatanyabikorwa bose b’inzego za Leta n’iz’abikorera, hakorwa isuzuma rihoraho ry’ibikorwa byabo mu butabera.

Iri Huriro kandi rivuga ko ryahise rinemeza ko hashyirwaho ingamba zihuse zigamije guhagaruka ibi bikorwa no kurinda abaturage bari kugirwaho ingaruka na byo ndetse n’imitungo yabo.

Hakomeretse abarimo abana
Hari inzu zasenyutse burundu n’izangiritse

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 − one =

Previous Post

Umunyamakuru ‘Djihad’ uregwa ibifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni ari mu bageze ku Rukiko

Next Post

Hahishuwe byinshi ku by’amashusho y’urukozasoni ya Yampano na we akomozwaho mu rubanza

Related Posts

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

by radiotv10
16/01/2026
0

Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Gihugu cy’u Burundi, riranengerwa kujandika abana b’abanyeshuri mu bya politiki, nyuma yuko ribakoresheje imyiyerekano...

AFC/M23 yongeye kugaragaza ingaruka ziteye inkeke zo kuba uruhande bahanganye rwirengagiza ibyo rwasinyiye

AFC/M23 yongeye kugaragaza ingaruka ziteye inkeke zo kuba uruhande bahanganye rwirengagiza ibyo rwasinyiye

by radiotv10
16/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryongeye kugaragaza ko uruhande bahanganye mu mirwano, rukomeje kurenga ku...

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

by radiotv10
15/01/2026
0

Munyemana Athanase 41 w’imyaka na Habimana Augustin w’imyaka 33 y’amavuko batawe muri yombi nyuma yo gufatanwa amadolari ya Amerika asaga...

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

by radiotv10
15/01/2026
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America, yatangaje ko igiye guhagarika gutanga no kwakira ubusabe Visa ku baturage b'abimukira bo...

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

by radiotv10
14/01/2026
0

Abajenerali mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barimo Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki Gihugu,...

IZIHERUKA

Nyuma yo kugaragaza ibyari bibahangayikishije ku gikorwa remezo bafatanyije na Leta bagarukanye akanyamuneza
MU RWANDA

Nyuma yo kugaragaza ibyari bibahangayikishije ku gikorwa remezo bafatanyije na Leta bagarukanye akanyamuneza

by radiotv10
19/01/2026
0

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

19/01/2026
Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Museveni n’Abanya-Uganda nyuma yo kongera kumutora

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Museveni n’Abanya-Uganda nyuma yo kongera kumutora

19/01/2026
Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

19/01/2026
Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

19/01/2026
Simple Habits That Improve Digestion

Simple Habits That Improve Digestion

18/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Hahishuwe byinshi ku by’amashusho y’urukozasoni ya Yampano na we akomozwaho mu rubanza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma yo kugaragaza ibyari bibahangayikishije ku gikorwa remezo bafatanyije na Leta bagarukanye akanyamuneza

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Museveni n’Abanya-Uganda nyuma yo kongera kumutora

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.