Umukozi ushinzwe Ibikorwa by’Ubwubatsi mu Mujyi wa Kigali, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na ruswa birimo kudasobanura inkomo y’umutungo.
Ifungwa rya Ingabire Clement Umukozi ushinzwe Ibikorwa by’Ubwubatsi (Senior Civil Engineer) mu Mujyi wa Kigali, ryatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu itangazo rwashyize hanze mu ijoro ryacyeye.
Iri tangazo rivuga ko “RIB yafunze Ingabire Clement, umukozi ushinzwe ibikorwa by’ubwubatsi (Senior Civil Engineer) mu Mujyi wa Kigali ukurikiranweho ibyaha bifitanye isano na ruswa birimo kudasobanura inkomoko y’umutungo ndetse n’iyezandonke hashingiwe ku iperereza yari amaze iminsi akorwaho.”
RIB yaboneyeho gutanga ubutumwa, ivuga ko “yongera kwibutsa abakoresha ububasha bafite mu nyungu zabo bwite kubihagarika kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.”
Ubutumwa bw’uru rwego bukomeza bugira buti “RIB kandi iraburira abantu kutemera kwandikwaho imitungo itari iyabo mu buryo bwo gufasha abanyabyaha guhisha imitungo babonye mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko na bo itegeko ribafata nk’abafatanyacyaha.”
Uyu mukozi mu Buyobozi bw’Umujyi wa Kigali ukekwaho ibyaha bifitanye isano na ruswa, ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, mu gihe dosiye y’ikirego cye yoherejwe mu Bushinjacyaha.
RADIOTV10