Komisiyo ishinzwe imisifurire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yatangaje ibyemezo bishya bifitanye isano n’imikino ibiri ya Shampiyona iheruka guteza impaka; uwa Gasogi United na Rayon Sports ndetse n’uwa APR FC na Mukura VS & L.
Umukino wa Rayon Sports na Gasogi United wabaye ku wa 5 Ukwakira 2025, mu gihe uwa APR FC na Mukura VS & L wabaye ku wa 19 Ukwakira 2025.
Ibyemezo byafashwe:
Umukino: Gasogi United vs Rayon Sports
Nyuma yo gusuzuma amashusho y’umukino, Komisiyo yemeje ko igitego cya Gasogi United cyanzwe ku munota wa 89 cyari cyemewe kuko nta kurarira (offside) kwarimo.
Umusifuzi Habumugisha Emmanuel, wayoboye uwo mukino, yahamijwe amakosa ya “decision technique incorrecte influençant le résultat du match” ni ukuvuga icyemezo cy’ubusifuzi kitari cyo cyagize ingaruka ku musaruro w’umukino.
Habumugisha ahagaritswe ibyumweru bine (4) nk’uko amategeko abiteganya.
Ariko kandi, FERWAFA yibukije ko ibyavuye mu mukino bitazahindurwa, hashingiwe ku ngingo ya 8, agace ka 2 k’amategeko agenga Rwanda Premier League, ivuga ko ibibera mu mukino byemezwa nk’iby’ukuri iyo umukino urangije.
Umukino: APR FC vs Mukura VS & L
Nyuma yo gusuzuma uyu mukino, Komisiyo yasanze hari amakosa abiri yakozwe n’abasifuzi:
Ishimwe Jean Claude yirengagije gutanga ikarita y’umuhondo ya kabiri ku mukinnyi wa APR FC No.17, ibyo byari gutuma ahita ahabwa ikarita itukura, Ahagaritswe ibyumweru bibiri (2).
Mugabo Eric yanze igitego cya Mukura VS ku munota wa 86 avuga ko habayeho kurarira (offside) kandi byagaragaye ko bitari byo.
Ahagaritswe ibyumweru bine (4) kubera “decision technique incorrecte influençant le résultat du match”.
FERWAFA yatangaje ko iri kuvugurura amategeko y’imisifurire yo muri 2019 kugira ngo ajyane n’igihe, kandi yiyemeje gukomeza gushimangira ubunyangamugayo, n’ubushobozi bw’abasifuzi, n’iyubahirizwa ry’amategeko n’amabwiriza agenga imisifurire.
RADIOTV10