Monday, October 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hatangajwe icyabwiwe Abanyamakuru bari batawe muri yombi n’inzego z’ubutasi mu Burundi

radiotv10by radiotv10
22/04/2025
in AMAHANGA
0
Hatangajwe icyabwiwe Abanyamakuru bari batawe muri yombi n’inzego z’ubutasi mu Burundi
Share on FacebookShare on Twitter

Abanyamakuru babiri bakorera Ibitangazamuru bibiri byo mu Burundi, batawe muri yombi ubwo bataraga inkuru y’imyigaragambyo y’abakiliya ba kimwe mu bigo by’imari biciriritse muri iki Gihugu, nyuma baza kurekurwa, ariko bahabwa gasopo, ko Polisi y’iki Gihugu idashaka ko ibyabaye bizasubira.

Amakuru dukesha ikinyamakuru SOS Médias Burundi, avuga ko aba banyamakuru batawe muri yombi kuri uyu wa Mbere tariki 21 Mata 2025 ubwo bariho batara inkuru y’imyigaragambyo y’abanyamuryango b’ikigo cy’imari giciriritse cya Ineza, bamagana ifungwa ryacyo rimaze amezi ane dore ko cyafunzwe kuva muri Mutarama.

Aba bari batawe muri yombi, ni Willy Kwizera ukorera ikinyamakuru Bonesha FM na Masudi Mugiraneza ukorera Radio Nderagakura, aho bari bafatiwe ahitwa Kinama mu majyaruguru ya Bujumbura.

Bafatanywe n’abakiliya b’icyo kigo cy’imari, babarirwa muri 50 ubwo bari mu myigaragambyo ikaza kurogowa n’inzego z’umutekano.

Abatanze amakuru, bavuga ko abakozi b’Urwego rw’Ubutasi mu Burundi, (SNR/Service National de Renseignement) bari kumwe n’abapolisi bahise bagota abari muri iyi myigaragambyo bagahita babata muri yombi ndetse n’abo banyamakuru babiri.

Bakimara gufatwa, bahise bajyanwa ku cyicaro gikuru cya Polisi i Bujumbura, ahasanzwe hakorerwa ibikorwa byo guhata ibibazo abakekwaho ibyaha.

Abayobozi bamwe bahase ibibazo aba banyamakuru, banabashinja kuba bagiye gutara inkuru y’iyi myigaragambyo batamenyesheje inzego z’ibanze, aho kuba bagiyeyo byafashwe “nk’ubufatanyacyaha muri ibi bikorwa bibujijwe.”

Nyuma, Komiseri mukuru wa Polisi Nkuru ya Bujumbura, yategetse ko aba banyamakuru barekurwa, ariko atanga amababwirza ko “Ibyabaye bitazongera kuba ukundi  byumwihariko mu gihe amatora yegereje.” Iyi gasopo kandi ikaba yanahawe abari muri iyi myigaragambyo.

Uku gutabwa muri yombi kw’aba banyamakuru Willy Kwizera na Masudi Mugiraneza kwazamuye umujinya mu banyamakuru bo mu Burundi n’abo mu miryango mpuzamahanga y’Abanyamakuru, yamaganye iki gikorwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − nine =

Previous Post

Ubutumwa bwa Perezida Kagame ku itabaruka rya Nyirubutungane Papa Francis

Next Post

Menya ibigiye gukurikira nyuma y’urupfu rw’Umushumba wa Kiliziya ku Isi n’urwibutso asigiye iy’u Rwanda

Related Posts

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

by radiotv10
17/10/2025
0

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera umubare w’abasirikare boherezwa mu bice binyuranye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gufasha FARDC guhangana...

Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

by radiotv10
17/10/2025
0

Amatsinda abiri y’umutwe wa Wazalendo usanzwe ukorana n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yakozanyijeho mu mirwano ikarishye yabereye...

Israel yongeye kwikomanga mu gatuza kubera Umujenerali yivuganye yahigishaga uruhindu

Israel yongeye kwikomanga mu gatuza kubera Umujenerali yivuganye yahigishaga uruhindu

by radiotv10
17/10/2025
0

Israel yemeje ko ari yo yagabye igitero kivuganye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’itsinda ry’Abahouthi bo muri Yemen, Major General Mohammed Abdulkarim...

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

by radiotv10
16/10/2025
0

Amabandi yitwaje intwaro yagabye igitero cy’ubujura kuri Banki iri mu gace kamwe i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,...

Kabila yungutse amaboko mashya amushyigikiye mu mugambi we hahita hanatangazwa ikigiye gukurikira

Kabila yungutse amaboko mashya amushyigikiye mu mugambi we hahita hanatangazwa ikigiye gukurikira

by radiotv10
16/10/2025
0

Nyuma y’ibiganiro byayobowe na Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byabereye i Nairobi mu minsi ibiri,...

IZIHERUKA

Things to leave behind with the end of the week
MU RWANDA

Things to leave behind with the end of the week

by radiotv10
20/10/2025
0

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

19/10/2025
Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

18/10/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

18/10/2025
Ubutumwa buryohereye umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yageneye umuhanzi wamwambitse impeta

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

18/10/2025
Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

18/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya ibigiye gukurikira nyuma y’urupfu rw’Umushumba wa Kiliziya ku Isi n’urwibutso asigiye iy’u Rwanda

Menya ibigiye gukurikira nyuma y’urupfu rw'Umushumba wa Kiliziya ku Isi n’urwibutso asigiye iy'u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Things to leave behind with the end of the week

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.