Thursday, January 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hatangajwe icyabwiwe Abanyamakuru bari batawe muri yombi n’inzego z’ubutasi mu Burundi

radiotv10by radiotv10
22/04/2025
in AMAHANGA
0
Hatangajwe icyabwiwe Abanyamakuru bari batawe muri yombi n’inzego z’ubutasi mu Burundi
Share on FacebookShare on Twitter

Abanyamakuru babiri bakorera Ibitangazamuru bibiri byo mu Burundi, batawe muri yombi ubwo bataraga inkuru y’imyigaragambyo y’abakiliya ba kimwe mu bigo by’imari biciriritse muri iki Gihugu, nyuma baza kurekurwa, ariko bahabwa gasopo, ko Polisi y’iki Gihugu idashaka ko ibyabaye bizasubira.

Amakuru dukesha ikinyamakuru SOS Médias Burundi, avuga ko aba banyamakuru batawe muri yombi kuri uyu wa Mbere tariki 21 Mata 2025 ubwo bariho batara inkuru y’imyigaragambyo y’abanyamuryango b’ikigo cy’imari giciriritse cya Ineza, bamagana ifungwa ryacyo rimaze amezi ane dore ko cyafunzwe kuva muri Mutarama.

Aba bari batawe muri yombi, ni Willy Kwizera ukorera ikinyamakuru Bonesha FM na Masudi Mugiraneza ukorera Radio Nderagakura, aho bari bafatiwe ahitwa Kinama mu majyaruguru ya Bujumbura.

Bafatanywe n’abakiliya b’icyo kigo cy’imari, babarirwa muri 50 ubwo bari mu myigaragambyo ikaza kurogowa n’inzego z’umutekano.

Abatanze amakuru, bavuga ko abakozi b’Urwego rw’Ubutasi mu Burundi, (SNR/Service National de Renseignement) bari kumwe n’abapolisi bahise bagota abari muri iyi myigaragambyo bagahita babata muri yombi ndetse n’abo banyamakuru babiri.

Bakimara gufatwa, bahise bajyanwa ku cyicaro gikuru cya Polisi i Bujumbura, ahasanzwe hakorerwa ibikorwa byo guhata ibibazo abakekwaho ibyaha.

Abayobozi bamwe bahase ibibazo aba banyamakuru, banabashinja kuba bagiye gutara inkuru y’iyi myigaragambyo batamenyesheje inzego z’ibanze, aho kuba bagiyeyo byafashwe “nk’ubufatanyacyaha muri ibi bikorwa bibujijwe.”

Nyuma, Komiseri mukuru wa Polisi Nkuru ya Bujumbura, yategetse ko aba banyamakuru barekurwa, ariko atanga amababwirza ko “Ibyabaye bitazongera kuba ukundi  byumwihariko mu gihe amatora yegereje.” Iyi gasopo kandi ikaba yanahawe abari muri iyi myigaragambyo.

Uku gutabwa muri yombi kw’aba banyamakuru Willy Kwizera na Masudi Mugiraneza kwazamuye umujinya mu banyamakuru bo mu Burundi n’abo mu miryango mpuzamahanga y’Abanyamakuru, yamaganye iki gikorwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × one =

Previous Post

Ubutumwa bwa Perezida Kagame ku itabaruka rya Nyirubutungane Papa Francis

Next Post

Menya ibigiye gukurikira nyuma y’urupfu rw’Umushumba wa Kiliziya ku Isi n’urwibutso asigiye iy’u Rwanda

Related Posts

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

by radiotv10
21/01/2026
0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, mu gace ka Barcelona muri Espagne, gari ya moshi itwara abagenzi b’imbere mu...

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

by radiotv10
21/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko rizasubira mu Mujyi wa Uvira nyuma yuko riwukuyemo abarwanyi baryo bose, ugahita wigabizwa n’uruhande bahanganye, rugatangira...

AFC/M23 says it may return to Uvira days after withdrawing its forces

AFC/M23 says it may return to Uvira days after withdrawing its forces

by radiotv10
21/01/2026
0

The AFC/M23 coalition has indicated that it will return to the city of Uvira after withdrawing all its fighters, following...

Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

by radiotv10
20/01/2026
0

Uganda held widely watched presidential and parliamentary elections on 15 January 2026, choosing both the country’s leader and members of...

Igisirikare cya Congo kikomanze mu gatuza kinayobya uburari nyuma yuko AFC/M23 ivuye muri Uvira

Igisirikare cya Congo kikomanze mu gatuza kinayobya uburari nyuma yuko AFC/M23 ivuye muri Uvira

by radiotv10
20/01/2026
0

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyatangaje ko kigaruriye Umujyi wa Uvira muri Kivu y’Epfo, nyuma yuko Ihuriro AFC/M23...

IZIHERUKA

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha
MU RWANDA

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

by radiotv10
22/01/2026
0

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

22/01/2026
Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

22/01/2026
Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

21/01/2026
AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

21/01/2026
Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

21/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya ibigiye gukurikira nyuma y’urupfu rw’Umushumba wa Kiliziya ku Isi n’urwibutso asigiye iy’u Rwanda

Menya ibigiye gukurikira nyuma y’urupfu rw'Umushumba wa Kiliziya ku Isi n’urwibutso asigiye iy'u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.