Umugabo n’umugore we bo mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, batawe muri yombi nyuma yo gutabaza ko umwana wabo w’umukobwa yitabye Imana, bigakekwa ko ari bo babigizemo uruhare, kuko bavugwaho ko bari babanje kumukubita bamuziza ibihumbi 10 Frw.
Aba babyeyi bo mu Kagari ka Rungu mu Murenge wa Gataraga, baketsweho kugira uruhare mu rupfu rw’umwana wabo w’imyaka umunani mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 20 Mutarama 2024, ubwo babyukaga batabaza ko umwana wabo yitabye Imana.
Gusa ubwo batabazaga, hahise hamenyekana amakuru ko ku wa Gatanu tariki 19 Mutarama bari bagiye kureba nyakwigendera ku ishuri ngo bamukubite kuko bakekaga ko yabibye amafaranga ibihumbi 10 Frw bari babuze.
Amakuru avuga ko nyuma yo kujyana uyu mwana wabo mu rugo, bamukubise kuri uwo munsi [ku wa Gatanu] ari bwo bwacyaga ku wa Gatandatu bavuga ko yitabye Imana.
Iperereza ry’ibanze ryahise rifata aba babyeyi bakekwaho kwihekura, ndetse bahita batabwa muri yombi, ubu bakaba bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busongo mu gihe hagikorwa iperereza.
Amakuru y’ifatwa ry’aba babyeyi, yanemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, wavuze ko bafashwe ubwo batabazaga bavuga ko umwana wabo yapfuye, ariko bigakekwa ko ari bo babigizemo uruhare.
Yagize ati “Ababyeyi batabaje bavuga ko umwana wabo yitabye Imana, ariko bikaba bikekwa ko bashobora kuba baramukubise bikavamo urupfu.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru uvuga ko inzego zishinzwe iperereza zirimo kurikora kuri aba babyeyi, kugira ngo hamenyekane icyahitanye nyakwigendera.
RADIOTV10