Mu Rwanda inkongi y’umuriro yadutse ku ishuri yahitanye ubuzima bw’umunyeshuri

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke buratangaza ko umwana w’umunyeshuri wigaga mu ishuri rya EAV Rushashi-TSS muri aka Karere, yasize ubuzima mu nkongi y’umuriro yibasiye icumbi ry’abanyeshuri b’abahungu.

Ni inkongi yadutse mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mutarama 2024, ahagana saa cyenda, ubwo abanyeshuri bari bakiryamye.

Izindi Nkuru

Umuyobozi w’Akarere Gakenge, Mukandayisenga Vestine; yemeje aya makuru, avuga ko umunyeshuri wahasize ubuzima, ari uwo mu gice cyatangiriyemo iyi nkongi bikekwa ko yatewe n’ibibazo by’insinga z’amashanyarari.

Yagize ati “Ni mu icumbi abahungu bararamo, urebye ni amashanyarazi yabiteye. Uwo byamanukiyeho bwa mbere yahise yitaba Imana, undi ni uwarwaye umugongo nyuma yo kwitura hasi bamusohokeraho babyigana ubwo bahungaga.”

Meya Mukandayisenga Vestine avuga ko ubuyobozi bwihutiye kuhagera, ndetse ko na we yahageze kugira ngo yihanganishe abanyeshuri babuze mugenzi wabo.

Yagize ati “Ndabihanganisha, nkihanganisha n’umuryango wabuze umwana, urumva umubyeyi wohereje umwana yari muri level ya gatatu, ni umwana ukomoka i Kayonza, kumva ko yabuze ubuzima waramwohereje kwiga biteye agahinda”.

Hari kandi umunyeshuri wahuye n’ikibazo cy’ihungabana kubera urupfu rw’uyu mugenzi wabo, na we akaba yahise ajyanwa kwa muganga.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru