Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abakinnyi b’ingenzi ba APR bakorwagaho iperereza ku myitwarire idahwitse bagaragaje

radiotv10by radiotv10
31/10/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abakinnyi 2 ba APR bagaragaje imyitwarire igayitse hanashyirwa hanze ibyo bakoze
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko iperereza ryakorwaga ku bakinnyi b’iyi kipe, Dauda Yussif na Sy Mamadou ku myitwarire idahwite bagaragarije mu Misiri, ryarangiye, hagafatwa icyemezo ko bagaruka mu mwiherero nyuma yuko bemeye amakosa bakoze bakanayasabira imbabazi.

Iki cyemezo gikubiye mu itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bwa APR FC, bwavuze ko “Komite ishinzwe imyitwarire y’ikipe yateranye, ikiga ku buryo bwo gukemura ikibazo cy’abakinnyi bacu Dauda Yussif na Sy Mamadou, bari barahagaritswe mu gihe iperereza ryari rigikomeje.”

Ubuyobozi bw’iyi kipe bukomeza buvuga ko isuzuma ryakozwe n’iyi Komite, ryagaragaje ko aba bakinnyi bombi baragaragaje imyitwarire idahwitse kuko barenze nkana ku mubwiriza y’ikipe yatanzwe n’abatoza, bava mu mwiherero nta burenganzira mbere y’umukino wo kwishyura wa CAF Champions League wahuje iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda na Pyramids FC.

Iri tangazo rigakomeza rigira riti “Iki gikorwa cyo kutitwara neza cyateje urwikekwe mu ikipe ndetse iyo myitwarire ibangamira imyiteguro n’imikinire y’ikipe kuko abakinnyi bombi bari bashyizwe mu bakinnyi cumi n’umwe bagombaga kubanza mu kibuga.”

Komite yavuze ko ibyo aba bakinnyi bakoze bitari bihuye n’indangagaciro z’ikipe, bityo bafatirwa ibihano byo guhagarikwa by’agateganyo kugira ngo habanze hanakorwe iperereza kuri iriya myitwarire idahwitse yagaragajwe n’aba bakinnyi.

Ubuyobozi bwa APR bugakomeza buvuga ko “Mu kumva uruhande rwabo, abakinnyi bemeye imyitwarire mibi yabo, basaba imbabazi, kandi biyemeza gukurikiza amabwiriza y’ikipe. Nyuma yo gusuzuma neza, Komite yafashe icyemezo cyo gutanga umuburo wa nyuma mu nyandiko, hamwe n’ingamba z’inyongera z’imyitwarire bityo abakinnyi basubijwe mu mwiherero na bagenzi babo.”

APR FC yashimangiye ko izakomeza guhagarara ku ndangagaciro zayo zirimo ikinyabupfura, ubunyangamugayo, gukunda igihugu n’ ubufatanye bwa siporo nyarwanda.

Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa mu kiganiro cyihariye yagiranye na RADIOTV10 muri iki Cyumweru, yongeye kugaruka ku myitwarire iboneye ikwiye kuranga abakinnyi b’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu, avuga ko ataba ari umusirikare, ngo abo ayobora bitware uko bishakiye.

Aime Augustin
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 + twenty =

Previous Post

Mental Health first: Addressing anxiety and depression among Rwanda’s working youth

Next Post

Kayonza: Bavuze uko umuhanda wakozwe n’Abashinwa ugiye kubicisha inzara

Related Posts

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

by radiotv10
19/12/2025
0

Rurangiranwa muri ruhago y’Isi, Cristiano Ronaldo, yagaragaje ifoto avuye mu bwotero (Sauna) yerekana uburyo yubatse umubiri mu buryo bwihariye. Ni...

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umufaransa Bruno Ferry wageze mu Rwanda aje gutangira akazi ko gutoza ikipe ya Rayon Sports, yavuze ko yifuza gukorana amateka...

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

by radiotv10
19/12/2025
0

Hari amakuru avuga ko ubwo Cristiano Ronaldo azaba arangije amasezerano ye muri Al Nassr muri 2027 ashobora guhindura ubuzima akajya...

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

by radiotv10
18/12/2025
0

Umunyamabanga akaba n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yatangaje ko nta gahunda iyi kipe ifite yo gusinyisha Umunya-Misiri Ali Ismael...

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

by radiotv10
17/12/2025
0

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, yemeje amafaranga angana na miliyoni 620 z’amayero (€620 M) azagenerwa ibihugu 48 bizitabira igikombe...

IZIHERUKA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo
MU RWANDA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

19/12/2025
Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

19/12/2025
Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kayonza: Bavuze uko umuhanda wakozwe n’Abashinwa ugiye kubicisha inzara

Kayonza: Bavuze uko umuhanda wakozwe n’Abashinwa ugiye kubicisha inzara

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.