• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe ukunze gukoresha Twitter mu Rwanda wari ufunze

radiotv10by radiotv10
14/04/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Hatangajwe icyemezo cyafatiwe ukunze gukoresha Twitter mu Rwanda wari ufunze
Share on FacebookShare on Twitter

Umusore wiyita ‘NTAMA W’IMANA 2’ kuri Twitter uri mu bakoresha cyane uru rubuga nkoranyambaga mu Rwanda, wari ukurikiranyweho gushishikariza abantu gusambanya abana, yahamijwe icyaha, akatirwa igifungo gisubitse.

Uyu musore witwa Evariste Tuyisenge wiyita ‘NTAMA W’IMANA 2’ kuri Twitter, yari agiye kumara ukwezi atawe muri yombi, kuko yafunzwe tariki 21 Werurwe 2023, kubera ubutumwa yari yashyize kuri uru rubuga nkoranyamba, ashishikariza abantu gusambanya abana.

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwaburanishije Tuyisenge Evariste, rwasomye icyemezo cyarwo kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Mata 2023, rumuhamya icyaha cyo gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina akoresheje ikoranabuhanga, rumukatira igifungo gisubitse mu gihe cy’umwaka umwe no gutanga ihazabu ya Miliyoni 1 Frw.

Umucamanza, wasomye iki cyemezo, wagarutse ku byavugiwe mu iburanisha, yategetse ko uyu Tuyisenge Evariste ahita arekurwa, kuko yakatiwe igifungo gisubitse.

Ubwo yaburanishwaga kuri iki cyaha, tariki 06 Mata, uyu Tuyisenge ukoresha konti ya ‘NTAMA W’IMANA 2’ kuri Twitter, yari yasabiye imbabazi imbere y’Umucamanza, asaba kurekurwa kugira ngo abone uko ajya gukoresha uru rubuga, akosora ibyo yari yakoze.

Yari yabwiye Urukiko ko naramuka arekuwe akagera hanze, azajya atangaza ubutumwa buhamagarira abantu kwirinda gukora ibyaha ndetse no gukoresha neza imbuga nkoranyambaga.

Ubushinjacyaha bwamuregaga icyaha gikoresheje ikoranabuhanga, bwari bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, kukimuhamya rukamukatira gufungwa imyaka itatu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 + sixteen =

Previous Post

Iby’umukinnyikazi wa Film ugezweho mu Rwanda watsindiye imodoka ntahite ayihabwa byinjiyemo inzego z’Ubugenzacyaha

Next Post

Umugore w’umukinnyi w’ikirangirire watse gatanya asaba kugabana imitungo ibyamubayeho bisa nko gukubitwa n’inkuba

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Umugore w’umukinnyi w’ikirangirire watse gatanya asaba kugabana imitungo ibyamubayeho bisa nko gukubitwa n’inkuba

Umugore w’umukinnyi w’ikirangirire watse gatanya asaba kugabana imitungo ibyamubayeho bisa nko gukubitwa n’inkuba

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.