Tuesday, January 20, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe uwaregwaga kwica uwo yari abereye mukase washenguye benshi

radiotv10by radiotv10
28/07/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
2
Ubushinjacyaha bwasobanuye ibyatangajwe n’abatangabuhamya bashinja Mukase wa Akeza kumwivugana
Share on FacebookShare on Twitter

Marie Chantal Mukanzabarushimana wari ukurikiranyweho kwica Rutiyomba Elsie Akeza yari abereye mukase wasanzwe mu kidomoro cy’amazi yapfuye, yahamijwe icyaha, akatirwa gufungwa burundu.

Ni icyemezo cyatangajwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Nyakanga 2023, aho uru rukiko rwahamije uyu Mukanzabarushimana icyaha cyo kwica umwana yari abereye mukase mu bwicanyi bawabaye muri Mutarama umwaka ushize i Kanombe.

Umucamanza w’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, yavuze ko hagendewe ku bimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha, uregwa ahamwa n’icyaha cyo kwica Akeza.

Urukiko rwagarutse ku bimenyetso byatumye rumuhamya icyaha, birimo ubuhamya bwatanzwe n’uwari umukozi wo mu rugo rwabereyemo ubu bwicanyi, ndetse n’ibindi bimenyetso bishingiye ku byagaragaye kuri nyakwigendera ubwo bamusangaga mu kidomo cy’amazi.

Iki gihano cyo gufungwa burundu cyari cyasabwe n’Ubushinjacyaha, bwasobanuriye Urukiko ko uregwa yateguye umugambi wo kwivugana nyakwigendera, agatuma umukozi wo mu rugo, ibintu birimo amagi y’amanyarwanda, kugira ngo atinde, ubundi abone uko ashyira mu bikorwa umugambi we.

Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko Mukanzabarushimana n’umugabo bajyaga bagirana amakimbirane bapfa kuba yarakundaga nyakwigendera, uyu mugore agakeka ko bizatuma asubirana na nyina.

Uregwa we yaburanaga ahakana icyaha, avuga ko nyakwigendera yaguye muri icyo kidomoro ku bw’impanuka, ngo kuko atashoboraga kwica uwo mwana ahubwo ko yamufataga nk’umwana we.

Urupfu rwa Rutiyomba Elsie Akeza, rwababaje benshi, dore ko uyu mwana yari asanzwe ashimisha benshi kubera gusubiramo indirimbo z’abahanzi banyuranye barimo Meddy na we wagaragaje agahinda ko kuba uyu mwana yaritabye Imana.

RADIOTV10

Comments 2

  1. Nshimiyimana Hussein says:
    2 years ago

    Ubutabera bwiza icyo gihano nicyo cye bazamufute ubutareba hanze n abandi bavutsa ubuzima bwabandi

    Reply
  2. Estella says:
    2 years ago

    Uwomugore akwiye gufungirwa ahantu hawenyenye kuko numwicanyi wokurwego rwohejuru. Ubumanza bwomu Rwanda bwubahwe kuko bwaciye urubanza neza

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − 8 =

Previous Post

Uko telefone yatumye umugabo akorera amahano umugore we

Next Post

Hari inkuru nziza itegereje abifuza gukorera ‘Permis’ ku modoka za ‘Automatique’

Related Posts

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

by radiotv10
19/01/2026
0

Abatuye mu isantere ya Ruguti iri mu kagari ka Kamanu mu murenge wa Nyakabuye bavuga ko bagiye bahubaka inzu babwirwa...

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

by radiotv10
19/01/2026
0

The government of Rwanda, through the National Identification Agency (NIDA), has started the mass rollout of the Digital ID (SDID)...

Umweyo wavugije ubuhuha mu Bayobozi n’Abakozi mu Karere ka Karongi uhereye kuri Mayor

Ibikekwa ku mugabo wicanye ubugome umugore bigeze kubana na we akageragezeza kwiyahura

by radiotv10
19/01/2026
0

Umugabo wo mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Karongi ukekwaho kwica akase ijosi umugore we na we akagerageza kwiyahura,...

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

by radiotv10
19/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko umukobwa ugejeje ku myaka 20 atarashakwa...

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

by radiotv10
19/01/2026
0

Mu gihe urubyiruko rukangurirwa kumenya gukoresha agakingirizo neza hagamijwe guhangana n’ubwandu bushya bwiganje muri icyo cyiciro, hari bamwe bo mu...

IZIHERUKA

Museveni yahishuye ibanga akesha intsinzi ye n’icyo ishimangira muri Uganda
AMAHANGA

Museveni yahishuye ibanga akesha intsinzi ye n’icyo ishimangira muri Uganda

by radiotv10
19/01/2026
0

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

19/01/2026
AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

19/01/2026
Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

19/01/2026
Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

19/01/2026
Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

Amakuru mashya: Igitaramo cyasize impaka cya The Ben na Bruce Melodie kigiye gukurikirwa n’ibyo bazazengurukamo Igihugu

19/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hari inkuru nziza itegereje abifuza gukorera ‘Permis’ ku modoka za ‘Automatique’

Hari inkuru nziza itegereje abifuza gukorera ‘Permis’ ku modoka za ‘Automatique’

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Museveni yahishuye ibanga akesha intsinzi ye n’icyo ishimangira muri Uganda

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.