Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatangajwe icyemezo ku rubanza rw’urega uwari Minisitiri w’Intebe kutamwishyura miliyoni 3,2Frw

radiotv10by radiotv10
16/11/2022
in MU RWANDA, POLITIKI, UBUTABERA
1
Hatangajwe icyemezo ku rubanza rw’urega uwari Minisitiri w’Intebe kutamwishyura miliyoni 3,2Frw
Share on FacebookShare on Twitter

Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, rwahagaritse urubanza rwari rwarezwemo Dr Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, ku kirego cy’umwishyuza miliyoni 3,2 Frw.

Iki cyemezo cyafashwe gishingiye ku busabe bwatanzwe n’uruhande r’uwari wareze Dr Pierre Damien, aho umunyamategeko wa Bizima Daniel wishyuza aya mafaranga, yamenyesheje Urukiko ko habayeho ubwumvikane hagati y’uwareze n’uwarezwe.

Iki cyifuzo cyari cyatanzwe tariki 02 Ugushyingo 2022, ubwo uru rubanza rwagombaga kuburanishwa, ariko uwarezwe ndetse n’uwareze ntibaboneke mu rukiko, ahubwo hakaza uwunganira uwareze.

Icyo gihe Umunyamategeko wunganira uwareze, yabwiye Umucamanza ko impamvu aba bombi bataje mu rukiko ari uko bagiranye ubwumvikane ku bwishyu ndetse ko bifuza ko urubaza ruhagarikwa.

Umucamanza yahise atangaza ko azasoma icyemezo ku ya 10 Ugushyingo 2022, ariko iki gikorwa kiza kwimurirwa ku ya 15 Ugushyingo 2022.

Urukiko rwemeje ubusabe bw’uruhande rw’uwari wareze Dr Pierre Damien Habumuremyi, rwemeza ko uru rubanza ruhagaritswe.

Uyu munyapolitiki Dr Pierre Damien Habumuremyi wagize imirimo inyuranye mu nzego nkuru z’Igihugu, mu kwezi k’Ugushyingo 2020, yari yakatiwe gufungwa imyaka itatu no gutanga ihazabu ya Miliyoni zigera muri 890 Frw.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwaraburanishije uyu munyapolitiki rukamuhamya icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye, rwari rwanamusabye kwishyura imyenda abereyemo abantu zigera muri Miliyari 1,5 Frw.

Mu kwezi k’Ukwakira 2021, Dr Pierre Damien yarekuwe ku bw’imbabazi za Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ariko asabwa kwishyura imyenda yari abereyemo abantu.

Nyuma haje kumenyekana amakuru ya Bizima Daniel wavugaga ko atishyuwe miliyoni 3,2 Frw ndetse ari na bwo yiyambazaga Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo muri uru rubanza rwamaze guhagarikwa.

Umunyamategeko wa Bizima Daniel yavuze ko buriya bwumvikane bwatumye uru rubanza ruhagarikwa, bwabaye hagati y’umwana wa Dr Damien ndetse n’uwari wareze, ku buryo azishyurwa.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Nyinawumwami Francoise says:
    3 years ago

    Mujye mureka kuvuga gutyo ibifi binini birya udufi duto njye x ko namureze ambereyemo milioni eshatu afunguwe yarazinyishyuye?ahubwo arye ari menge kuko ndumva abo agifitiye imyenda turi benshi.natareba neza azasubirayoda!tuzongera dutange ikirego niba atarava kw’izima ngo atwishyure.namugira inama yo kwishyura amadeni yose atubereyemo n’aho ibyo kudukanga mu Rwanda byo ntibizakora kuko dufite ubuyobozi n’amategeko atabogama.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine − 7 =

Previous Post

Ngororero: Bavuga ko Gare yabo ibasebya bagasaba ko itakomezwa kwitwa uko

Next Post

Turakubonye ntutubonye,…-Ifoto y’uwambika abakomeye ikomeje guca ibintu

Related Posts

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

IZIHERUKA

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané
FOOTBALL

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

28/01/2026
Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

27/01/2026
Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Turakubonye ntutubonye,…-Ifoto y’uwambika abakomeye ikomeje guca ibintu

Turakubonye ntutubonye,…-Ifoto y’uwambika abakomeye ikomeje guca ibintu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.