Sunday, September 8, 2024

Hatangajwe ikigiye gukorwa nyuma y’uko Abapolisi bavuze imvugo ku mwana itarashimishije ababyeyi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko ababyeyi babiri bari bafungiwe kuri sitasiyo ya Nkanka mu mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, basabye uruhushya abapolisi rwo kuvuza umwana w’amezi 3 wari wahafatiwe n’uburwayi ariko bakarubima, ahubwo bakavuga ko n’iyo yapfa ntacyo Igihugu cyaba gihombye, Polisi y’u Rwanda iravuga ko igiye kubikoraho iperereza.

Aya magambo atarashimishije ababyeyi byabaye mu ntangiro z’uku kwezi kwa Kamena 2024 ubwo Nyirahabimana Claudine na Umumararungu Adorata bari bafunzwe bakekwaho kwiba ibase mu gihe umwe muri bo yavugaga ko ari iye.

Ubwo byari bigeze mu gicuku umwana wa Nyirahabimana ufite amezi atatu yararembye, basaba uburenganzira bwo kuba yavurwa ariko Abapolisi bababwira ko aha nta mpuhwe z’abana zihaba.

Nyirahabimana yagize ati “Umwana yaradiyaye cyane bishoboka, ndavuga nti ‘reka bucye nsabe uburenganzira njye kumuvuza’, umupolisi witwa Louise twarabimubwiye aravuga ati ‘nta mpuhwe tugira hano’ turaceceka twigira inama yo gushaka undi tubibwira, tubibwiye undi mupolisi witwa Placide na we aratubwira ngo ‘nta mpuhwe tugira kuko umwana umwe apfuye atari igihugu cyose cyaba gipfuye.”

Kubwirwa gutyo nyamara umwana w’uruhinja amerewe nabi, byababaje aba bari bafunganywe na we ndetse bo bakavuga ko uyu mupolisi wavuze gutyo yaba yaribeshye kuko umwana ashobora kuzaba umuntu ukomeye.

Umumararungu ati “Ibyo bintu byaratubabaje cyane. Umwana w’amezi atatu arapfa iki nawe? Kuki Igihugu kitaba gihombye, ejo ntabwo yaba ari umupolisi cyangwa akaba umusirikari n’ibindi n’ibindi?”

Uretse kwimwa uburenganzira bwo kuvuza urwo ruhinja, aba babyeyi bavuga ko banangiwe kwakira ingemu y’igikoma cyari kizaniwe uwo mubyeyi kugira ngo abone amashereka yo konsa uwo mwana.

Ibi bituma hari abaturage basanga mu gihe umugore ufite umwana muto hari ibyo akurikiranyweho bituma afunganwa n’umwana, bidakwiye ko umwana yimwa uburenganzira kuko we ntacyo aba abazwa.

Nyirahagenimana ati “Nyine umuntu ufite umwana yakagombye kuba yabona uburenganzira, akaba yabona uburyo akarabya umwana, akaba yabona uburyo bwo kumuvuza mu gihe arwaye, byaba binashoboka bakamwemerera kugemurirwa.”

Akimara kumva amajwi y’aba baturage bagaruka ku mazina y’abapolisi babiri bavugwaho iyo myitwarire, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yabwiye RADIOTV10 ko hagiye gukorwaho iperereza kugira ngo bamenye ukuri kwabyo.

Ati “Turabanza kumenya niba koko byarabaye. Bibaye ari byo abo bapolisi bashobora guhanwa. Tugiye kubikurikirana.”

Icyakora nubwo bagaya imyitwarire y’abo bapolisi babiri, aba babyeyi bari bafungiye kuri iriya Sitasiyo, ku bashimira undi mupolisi witwa Rugamba ngo wabahumurije.

Aba babyeyi kandi baje kujyanwa mu kigo kinyurwamo by’igihe gito (transit center) aho uwo mwana yaboneye ubuvuzi, ariko nyuma y’iminsi micye baza kurekurwa nyuma y’uko ubuyobozi bw’Akarere n’ubw’Umurenga wa Gihundwe bwari bumaze kubona ko barenganyijwe.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts