Wednesday, January 14, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatangajwe ikiri kuganirwaho n’abahagarariye umutwe w’Ingabo zitabara aho rukomeye muri EAC bari mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
26/03/2024
in MU RWANDA
0
Hatangajwe ikiri kuganirwaho n’abahagarariye umutwe w’Ingabo zitabara aho rukomeye muri EAC bari mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Abahagarariye Ibihugu bihuriye mu Mutwe w’Ingabo zishinzwe gutabara aho rukomeye muri Afurika y’Iburasirazuba- EASF (East Africa Standby Force), bahuriye mu nama iri kubera mu Rwanda igamije kurebera hamwe uko ibi Ibihugu byiteguye guhangana n’ibibazo bishobora kwaduka nk’ibiza.

Iyi nama y’Iminsi ine, yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 25 Werurwe 2024, igamije kandi kurebera hamwe uburyo hatezwa imbere imikoranire hagati y’Ibihugu binyamuryango, ndetse no gusangizanya ubunararibonye mu buryo Ibihugu bihora byiteguye guhangana n’ibibazo.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, buvuga ko intego nyamukuru y’ibi biganiro, ari uguhuza ingamba hagati y’Ibihugu binyamuryango uburyo byarushaho guhangana n’ibiza ndetse n’ibyorezo mu rwego rwo gushyira mu bikorwa imirongo y’Umuryango HANDS (Humanitarian Action and Natural Disasters) ugamije guhangana n’ibiza kamere.

Uwari uhagarariye Umugaba Mukuru wa RDF mu gutangiza ibi biganiro, Col Claudien Bizimungu usanzwe ari Umuyobozi Wungirije w’Umutwe w’Ingabo zishinzwe Ubwubatsi, yavuze ko inama nk’iyi yitezwemo guha imbaraga imikoranire ndetse no gusangira ibitekerezo mu guhangana n’ibiza.

Yasabye abitabiriye ibi biganiro gusasa inzobe, bakagirana ibiganiro bifunguye, ndetse bakanagararizanya udushya twafasha Ibihugu kujya bibasha kwitwara neza mu gihe habayeho ibyo bibazo, kuko ari byo bizatuma Afurika y’Iburasirazuba irushaho kubaho itekanye.

Umuyobozi Mukuru w’Ubunyamabanga bwa EASF (Eastern Africa Standby Force), Brig Gen (Rtd) Paul Kahuria NJEMA yagarutse kuri bimwe mu bibazo biza bikabera umutwaro Guverinoma z’Ibihugu binyamuryango ndetse n’uyu muryango ubwawo, aboneraho kubisaha kurushaho gukorera hamwe mu gutuma ababituye babaho batekanye.

Yavuze ko uyu mutwe w’Ingabo zishinzwe gutabara aho rukomeye, ufite ubushake bwo gukorana bya hafi n’Ibihugu by’ibinyamuryango, ndetse n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe kimwe n’abandi bafatanyabikorwa, mu gushakira umuti ibibazo byose byakwaduka.

Iyi nama irarebera hamwe uko Ibihugu byarushaho kwagura imikoranire
Brig Gen (Rtd) Paul Kahuria NJEMA yavuze ko Ibihugu bikwiye gukora ibishoboka kugira ngo ababituye babeho batekanye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 + 3 =

Previous Post

Rwamagana: Nyuma y’uko ikirombe gihitanye abaturage hari abahise bagitangaho andi makuru

Next Post

Hari abatangiye kwishyuzwa Mituweli ya 2025 ariko babona bikabije kuba ari kare

Related Posts

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

by radiotv10
14/01/2026
0

U Rwanda rwohereje abasirikare bo mu itsinda ry’ubwubatsi mu Gihugu cya Jamaica gufasha iki Gihugu mu bikorwa byo kongera kubaka...

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugore wafashwe n’umugabo we aryamanye n’undi muri Lodge yo mu Mujyi wa Kigali, bivugwa ko yari yavuye iwe abwiye umugabo...

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 42 y’amavuko wo mu Murenge wa Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo, aritegura gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri...

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

by radiotv10
14/01/2026
0

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye yavuze ko we na mugenzi we uhagarariye u Rwanda mu Bufaransa, baherutse gutembera...

How Personal Hygiene Affects Confidence

How Personal Hygiene Affects Confidence

by radiotv10
14/01/2026
0

Personal hygiene may seem like a small part of daily life, but it has a big impact on how we...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica
MU RWANDA

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

by radiotv10
14/01/2026
0

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

14/01/2026
Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

14/01/2026
Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

14/01/2026
Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

14/01/2026
Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

14/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hari abatangiye kwishyuzwa Mituweli ya 2025 ariko babona bikabije kuba ari kare

Hari abatangiye kwishyuzwa Mituweli ya 2025 ariko babona bikabije kuba ari kare

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.