Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ibibazo bya Afurika, yagaragaje ko gushyira abarwanyi ba AFC/M23 mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari kimwe mu by’ingenzi byazana umuti w’ibibazo bimaze igihe mu burasirazuba bw’iki Gihugu, kandi ko bizaganirwaho i Doha.
Sarah Troutman yatangaje ibi kuri wa Kane, tariki ya 22 Mutarama, ubwo yitabaga Komite Nshingamategeko y’Ububanyi n’Amahanga ya Afurika mu nama yiswe “Guteza imbere amahoro muri Congo no mu Rwanda binyuze mu masezerano ya Perezida Trump ya Washington.”
Troutman yavuze ko kwinjiza abarwanyi ba AFC/M23 mu ngabo za Congo bizaganirwaho mu biganiro by’amahoro biri hagati ya Leta y’iki Gihugu n’Ihuriro AFC/M23 i Doha, muri Qatar.
Umutwe wa AFC/M23 ugizwe n’Abanyekongo biyemeje gufata intwaro bakarwanya leta mu myaka myinshi ishize, bavuga ku bibazo bijyanye n’ubuyobozi, birimo urugomo rushingiye ku moko, ivanguramoko rya politiki n’imibereho myiza.
Ibi bibazo byagize ingaruka cyane ku miryango y’Abatutsi b’Abanyekongo, bakorewe ibikorwa bishingiye ku ngengabitekerezo y’amoko iyobowe na FDLR igizwe n’abasigaye bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Troutman yagize ati “Icyo ni ikintu cy’ingenzi mu biganiro by’i Doha kandi kizaganirwaho mu biganiro birambuye.”
Yakomeje agira ati “Twashyigikiye cyane imbaraga za Qatar zo gutumiza ibyo biganiro, kandi America izakomeza gutanga inkunga ya tekiniki mu gihe tuzaba dukomeje iyo mishyikirano.”
Yavugaga ku biganiro by’amahoro biyobowe na Leta ya Qatar, yatangijwe muri Mata 2025 kugira ngo byunganire amasezerano n’ibiganiro by’Washington hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byibanda ku gukemura ibibazo by’umutekano bimaze igihe kirekire hagati y’Ibihugu byombi.
Umudepite Ronny Jackson yavuze ko kurangiza amakimbirane byagorana niba nta gahunda isobanutse kandi ihamye yo kongera guhuza abarwanyi.
Jackson yagize ati “Sintekereza ko (AFC/M23) bazashyira intwaro zabo hasi bugacyaha batangira guhinga. Hagomba kubaho imbaraga zihuriweho na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zo gufata Abakongomani ba M23 no kubashyira mu buryo bwagutse bwo kurinda Igihugu, byaba ari ukubaha kuba mu gisirikare ahantu runaka…Nawe ugomba kugira gahunda yabyo.”
Ibiganiro bya Doha bigamije gusasa inzobe hagati ya Guverinoma ya Congo na AFC/M23, hagamijwe gushaka mu mizi umuti w’ibibazo by’amakimbirane no gushyiraho umurongo urambye.
RADIOTV10










