Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatangajwe inkuru nziza y’undi mutungo kamere wihagazeho wavumbuwe mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
15/01/2025
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Hatangajwe inkuru nziza y’undi mutungo kamere wihagazeho wavumbuwe mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli mu Rwanda (RMB) yatangarije Abadepite ko ubushakashatsi bwakozwe mu Kiyaga cya Kivu, bwagaragaje ko mu Rwanda hari uduce 13 turimo peteroli.

Kamanzi Francis uyobora RMB, yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Mutarama 2025 ubwo yaganiraga n’intumwa za Rubanda zigize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore.

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli mu Rwanda, Kamanzi yavuze ko ubu bushakashatsi bwakozwe mu Kiyaga cya Kivu ku gice cy’u Rwanda.

Yagize ati “Inkuru nziza ni ko dufite peteroli. Ubushakashatsi bw’ibanze bwakozwe hariya mu Kivu habonetsemo amariba cumi n’atatu (13) agaragaza ibimenyetso bya peteroli, kandi abize ibidukikije babyumva neza.”

Yavuze kandi ko uyu mutungo kamere ufitanye isano n’ubundi n’uwagaragaye mu Biihugu by’abaturanyi ka Uganda akaba ari na wo ukomereza kuri uyu uri mu Rwanda.

Ati “Uhereye hariya ruguru muri Uganda bayibonye hariya ruguru mu Kiyaga cya Albert kandi bivugwa ko ari ikibaya kimwe kimanuka mu Kivu kikagera mu kiyaga cya Tanganyika. Bavuga rwose ko hari peteroli.”

Yavuze kandi ko kubera uburebure bw’iki Kiyaga cya Kivu, hakekwa ko Peteroli iri mu Rwanda, ari nyinshi kurusha n’iyagaragaye mu Bihugu by’ibituranyi.

Ati “Ikivu cyacu cyo ni kirekire kurusha ziriya nyanja zindi, bakavuga ko rero dushobora kuba dufite na peteroli nyinshi kuruta n’ibindi bihugu bidukikije.”

Ibikorwa byo gushakisha uyu mutungo kamere wa Peteroli mu Rwanda, iri gukorwa n’ikigo Black Swan Energy cy’Abanya-Canada, ahamaze gukorwa ubushakashatsi bwa mbere.

Kamanzi ati “Hasigaye ubundi bwa kabiri, ubwo ni ukujya hasi [drilling], bagakurayo ibimenyetso hasi, bakajya muri laboratwari kureba ngo ese peteroli dufite ingana iki? ni bwoko ki? ese yacukurwa igacuruzwa ikavamo? Hari ubwo ushobora gusanga igishoro cyo kuyicukura kiruta n’icyavamo. Ni ugukora izo nyigo zose.”

Ubu bushakashatsi bwatangiye muri 2014 ariko bukaza guharagara, aho bwongeye gusubukurwa na kiriya Kigo cy’Abanya-Canada, bwatangiye gukorwa nyuma yuko mu Kiyaga cya Kivu habonetse Gaz Methane yanatangiye gucukurwa, aho byavugwaga ko ahagaragaye iyi Gaz haba hari na Peteroli.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three + seven =

Previous Post

Ibivugwa nyuma yuko umugabo ateye ‘grenade’ mugenzi we amukekaho kumutwara umugore

Next Post

Kigali: Ababonye haba impanuka ikomeye yatwaye ubuzima bw’umuntu umwe bavuze icyo bakeka cyayiteye

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kigali: Ababonye haba impanuka ikomeye yatwaye ubuzima bw’umuntu umwe bavuze icyo bakeka cyayiteye

Kigali: Ababonye haba impanuka ikomeye yatwaye ubuzima bw’umuntu umwe bavuze icyo bakeka cyayiteye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.