Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), ryatangaje ko abantu barenga miliyoni 114 ku Isi badafite aho bita mu rugo, kuko bari mu buhungiro, kubera ibibazo birimo intambara.
UNHCR ivuga ko kugeza mu mpera za Nzeri uyu mwaka wa 2023 ari bwo habarurwaga aba bantu basaga miliyoni 114 bari mu buhungiro, nyuma yo kwimurwa n’ibibazo birimo intambara.
Iri Shami ry’Umuryango w’Abibumbye ruvuga ko aba bantu bavuye mu byabo kubera intambara ziganjemo iyo muri Ukraine, muri Soudan, no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Hari kandi n’abavuye mu byabo kubera ibibazo byibasiye Afghanistan, amapfa n’imyuzure n’ibibazo by’umutekano mucye muri Somalia, n’ibindi byibasiye uburenganzira bw’ikiremwamuntu, n’akarengane.
Abarenga 1/2 cy’aba baturage bavuye mu byabo, banavuye mu Bihugu byabo bajya guhungira hanze.
UNHCR ivuga ko Ibihugu bya Afghanistan, Syria, na Ukraine, ari byo bifite umubare munini w’abaturage bakuwe mu byabo n’ibi bibazo byibasira ubuzima bwabo.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10