Mu Gihugu cy’u Buhindi, abantu 11 bapfiriye mu mpanuka ya gari ya moshi yari itwaye abagenzi, yagonganye n’iyari itwaye ibicuruzwa hafi y’umujyi wa Bilaspur, mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Raipur, umurwa mukuru w’intara ya Chhattisgarh.
Iyi mpanuka yabaye mu masaha y’umugoroba wo ku itariki ya 4 Ugushyingo, nk’uko byemejwe n’inzego za leta.
Mu bapfuye harimo umushoferi wari utwaye gari ya moshi y’abagenzi, mu gihe umufasha we yakomeretse bikomeye ajyanwa mu bitaro kwitabwaho. Abandi bantu basaga 20 bakomerekeye muri iyo mpanuka, na bo barimo kuvurirwa mu bitaro byo muri ako gace.
Leta yatangaje ko ibikorwa byo gutabara no gukuramo imirambo byarangiye mu gitondo cyo ku wa Gatatu, kandi ko kuri ubu ibikorwa bya gari ya moshi muri ako gace byasubukuwe.
Mu itangazo ryasohowe na sosiyete ya Indian Railways, yatangaje ko yatangije iperereza rigamije kumenya icyateye iyi mpanuka, inatangaza inkunga y’amafaranga igenewe imiryango y’abapfuye n’abakomerekeyemo.
Vishnu Deo Sai, umuyobozi mukuru w’intara ya Chhattisgarh, yihanganishije imiryango yabuze ababo, asaba inzego z’ubuyobozi gukora ibishoboka byose mu gufasha abahuye n’icyo cyago.
Abagenzi barenga miliyoni 12 bifashisha gari ya moshi mu ngendo zabo, mu gihe nibura buri munsi ibihumbi 14 zikorwa mu gihugu hose, ku ntera ya kilometero 64,000.
Leta y’u Buhinde ikomeje gahunda zo kunoza umutekano w’urwego rwa gari ya moshi, nk’imwe mu nzira zo gukumira impanuka zikunze kuba kenshi zigatwara ubuzima bw’abaturage.
Ikindi gikunze kugarukwaho gitera izi mpanuka ni amakosa y’abantu cyangwa uburyo busanzwe bwo gutanga ibimenyetso ku nzira za gari ya moshi butajyanye n’igihe.
Jean de Dieu NDAHIMANA
RADIOTV10










